Kigali

Meghan yari azi ko azaba nka 'Beyonce w'u Bwongereza' ashyingirwa n'igikomangoma Harry

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:26/09/2022 18:30
0


Meghan Markle yari azi ko azaba 'Beyonce w'u Bwongereza' igihe ashyingirwa n'igikomangoma Harry, nyuma asanga atishimiye amategeko akomeye agenga ubuzima bwa Cyami ndetse no kuvanwa ku mirimo ye nka 'Duchess of Sussex'.



Umunyamakuru Valentine Low wo mu Bwongereza agiye gusohora igitabo yise 'Courties' mu Ukwakira 2022, yasobanuye ko kizavuga ku "Imbaraga zihishe inyuma y'ikamba". 

Yavuze kandi ko kizaba kigaruka no ku buryo abavugizi b'ibwami batangaje ko Meghan Markle umugore w'igikomangoma Harry, yari azi ko azahinduka nka Beyonce w'u Bwongereza, namara gushyingirwa n'uyu mwuzukuru w'umwamikazi Elizabeth II.

Meghan Markle yari azi ko agiye kubaho nka Beyonce w'u Bwongereza ashyingirwa na Harry, bimwe mu byavuzwe mu gitabo Courties kigiye gusohoka

Ariko Meghan yaje kugorwa n'amategeko akomeye agenga ubuzima bwo mu muryango w'ibwami, arimo kuba atahuza ubuzima bw'ibyamamare no kubaho ubuzima bwa Cyami, ibi bikaba byarahise byongera kutumvikana kwe n'uyu muryango.

Muri iki gitabo kandi harimo inkuru y'uko umwamikazi yahatiwe kugira uruhare mu kubaza Harry na Meghan niba bazakomeza kubaho mu buzima bwa Cyami cyangwa batabirimo burundu, ibi bikaba byaravuzwe ubwo bari mu nama ya Sandringham ahafatirwaga imyanzuro y'aba bombi.

Umwamikazi Elizabeth wa II yabwiye Meghan ko atabaho ubuzima bw'ibindi byamamare ngo abuhuze n'ubuzima bw'ibwami bikunde

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail ni uko Low yatangaje ko abanyamuryango b'ibwami bahuriye mu nama yiswe Sandringham nyuma y'iminsi itantu Harry na Meghan batangaje ko bagiye kwimuka i Bwami (Megxit) ku ya 8 Mutarama 2020. 

Akomeza avuga ko mu biganiro byabaye umwamikazi Elizabeth II yifuzaga ko ingo z'ibwami uko ari enye zashakira hamwe igisubizo cya Megxit. Iyi nama yabereye mu nyubako ya Clarence nyuma yimurirwa mu ngoro ya Buckingham.

Umunyamabanga Mukuru w'igikomangoma William, Simon Case nawe yayigizemo uruhare avugira impande zose, baganira ku buryo butantu bwo guhosha ikibazo burimo guha umuryango wa Harry ukwezi kw'ikiruhuko buri mwaka bagakoramo ibikorwa byabo bwite. 

Ifoto ya Harry na Meghan bahura na Jay-Z na Beyonce muri 2018

Umwe mu bavugizi b'ibwami yagize ati "Ndatekereza ko Meghan yatekereje ko azaba nka Beyonce w'u Bwongereza, "ko kuba umwe mu banyamuryango b'ibwami bizamuha ubwo bubasha, nyuma asanga hari amategeko menshi atishimiye atuma adashobora gukora ibintu yarasanzwe akora ku giti cye, bikaba bitamworoheye".

Undi muvugizi yakomeje avuga ko Meghan atabasha kuba icyitegererezo umuryango w'ibwami ushaka, kubera ko batazabasha kwakira "Uwo yashakaga kuba we". 

Igikomangoma Harry wa Sussex na Meghan mu muhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth 

Bwana Low yanditse ko umwamikazi Elizabeth ariwe watanze umwanzuro usobanutse neza agira ati "Ntabwo wabakora iby'ibwami ngo ukore n'ibyo hanze" ("You can't be in and out"). 

Akomeza avuga ko andi mahirwe yose yo kugira ubundi buryo iki kibazo cyumvikanwaho yavanyweho n'uwahoze ari Umwamikazi Elizabeth II uherutse gutanga.  

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND