Gutera akabariro ni ingenzi cyane mu buzima bwa buri
munsi bwa muntu, ariyo mpamvu bigira ingaruka no ku bundi buzima mu gihe bidakora
neza.
Ikinyamakuru ‘WebMD’ kigira kiti :"Umugabo udakoresha akaboko ke
aragatakaza ", uyu mugani ushatse kuvuga ko umugabo yari akwiriye kwiyitaho
ashaka uko yakora neza. Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, abagabo bakuze
bakora imibonano mpuzabitsina byibuze rimwe mu cyumweru usanga kimwe cya
kabiri cyabo bashobora guhura n’imikorere mibi y’umubiri wabo (Uburwayi) kurusha
abayikora kenshi. Byongeye kandi, ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo
bafite byibura abagore batatu bahura buri gihe bagira ibihe byiza ndetse n’umubiri
wabo ugakora neza kurusha abadatera akabariro. Ibi kandi bisobanuye ko abagabo
bitabwaho cyane n’abo bashakanye buri munsi babaho neza kandi bishimye.
Kuba ukora imibonano mpuzabitsina cyane byongera
ubushobozi bw’imikorere y’umubiri, ndetse
bikanaterwa n’uko ukora imyitozo ngorora mubiri n’urwego uyikoraho nk’uko
ubushakashatsi bubyerekana.
Inkomoko: OperaNews