Ndishimye bitavugwa, nakozwe ku mutima no kubataramira- Ibi byatangajwe n’umunyarwenya uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, Anne Kansiime nyuma yo gusendereza ibyishimo by’abanya-Kigali baherukanaga mu myaka itanu ishize.
Ni mu gitaramo
cy’uburyohe bw’urwenya cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri
2022 muri rimwe mu mahema agize Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi
cyane nka Camp Kigalim hakunze kubera ibirori n’ibitaramo.
Bimaze kuba umuco ko
buri mu mpera z’ukwezi, haba igitaramo kimwe cya Seka Live gifasha abantu
kurangiza neza ukwezi binjira mu kundi.
Ibi bitaramo byitabirwa
n’umubare munini w’abasirimu n’abandi badatana n’iyi nganzo ifasha benshi
kuruhuka.
Icy’uku kwezi cyari
cyihariye! Kuko cyagaragayemo umunyarwenya Anne Kansiime wari umaze imyaka
itanu adataramira Abanyarwanda.
Ku rubyiniro yabanjirijwe
na Ishimwe Joseph waserutse yambaye umwambaro w’abakobwa. Yavuze ko ‘Ndi
umusore w’umunyarwandakazi’, ubundi yifashisha imvugo ‘Abachou’ igezweho muri
iki gihe, atera urwenya karahava.
Yakorewe mu ngata na
Admin wateye urwenya ku binyamakuru bikorera mu Rwanda, abanyamakuru
n’ibitambuka mu itangazamakuru.
Uyu musore w’i Gicumbi,
yanateye urwenya kuri Bruce Melodie n’abandi. Yunganiwe na Taikun Ndahiro,
umunyamakuru wa Radio/Tv10 wagarutse cyane ku bakodesha amazu, uko abana bato
bajya kuvumba ibiryo mu baturanyi n’ibindi.
Umunyarwenya Fally Merci
washinze Gen-Z ari nawe wayoboye igice cya mbere cy’iki gitaramo, yagarutse ku
mibereho y’abasirikare, anibaza ukuntu akiri mu cyiciro cy’abakizamuka kandi
yaratangiye gutera urwenya mu 2017.
Yakiriye ku rubyiniro
Nkusi Arthur ari nawe wayoboye igice cya nyuma cy’iki gitaramo. Uyu mugabo
yateye urwenya ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yajyanwe no gukina filime, imibereho y’iki
gihugu, utubyiniro tw’aho n’ibindi.
Mbere y’uko Anne Kansiime
ajya ku rubyiniro yabanje guha urubuga abanyarwenya babiri yazanye n’abo i
Kigali.
Barimo Dr Hillary wateye
urwenya ku buzima bw’abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone
agahita agura indi mu gihe gito. Ati “Umwana w’umukene arira nta mpamvu. Kandi
ugasanga bafite amazina adasobanutse.”
Uyu musore yavuze ko
yishimiye gutaramira mu Rwanda, kandi ko ibyo yabwiwe yasanze ari ukuri kuzuye.
Yanagarutse ku byemezo bifatwa n’abakire gusa, umukene ntagire icyo arenzaho.
Umunyarwenya Don Andre
yaserutse mu mwambaro wa ‘Made in Rwanda’, avuga ko yishimiye kugera i Kigali.
Yateye urwenya avuga ko mu rukundo yikunda cyane, ku buryo aba yumva adashaka
gusangira ibye n’umukunzi we n’ibindi.
Umushyitsi
Mukuru- Anne Kansiime
Anne Kansiime yageze ku
rubyiniro ahagana saa tatu n’iminota 40’. Yari afite umusatsi w’umukorano ku
mutwe, ndetse yawukuyemo awereka abantu.
Uyu mugore yinjiye
abyina, abantu bahagurukira icyarimwe bamuha ikaze. Yateye urwenya yibanze
cyane ku buzima bwe, ubw’abandi n’ibindi.
Yavuze ko yari akumbuye
gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu yari ishize. Ati “Imyaka itanu yari
myinshi cyane. Ibintu byarahindutse, muri beza nk’ibisanzwe.”
Anne Kansiime yagarutse
ku buzima bwe n’umugabo we baherutse kwibaruka imfura yabo. Ati “Yanyambitse
impeta, sinzi ko hari undi wari kubikora.”
Yanagarutse ku bihe bye
byo gutwita, aho yasenze asaba Imana kumuha umwana mwiza. Kansiime yagiriye
inama abantu kujya basenga Imana bakomeje, kandi bagasaba badaciye ku ruhande.
Uyu mugore wo muri Uganda,
yumvikanishaga ko afite inkuru nyinshi zo kubara, ku buryo kuri we akeneye
inama n’abafana be bakamubaza ibibazo.
Byageze n’aho agaragaza
ko yabyibushye, ku buryo muri iki gihe n’amazina ye yahindutse, aho abantu
basigaye bamwita ‘Madamu Kansiime’.
Yanagarutse ku bihe bya
Covid-19, aho buri wese atorohewe no kwambara agapfukamunwa.
Mu minota ye ya nyuma
asoza gutaramira Abanyarwanda, yahamagaye Nkusi Arthur wamutumiye
aramushimira. Ati “Ndagushimiye cyane ku bwo kuntumira.”
Nkusi yahise amubwira ko
abitabira Seka Live ari bo bagira uruhare mu guhitamo umunyarwenya
uzabasusurutsa, avuga ko bamusabye (Kansiime) yakongera kugaruka. Anne Kansiime
ati “Munsabe nzagaruka.”
Kansiime yagiye anyuzamo
akavuga mu mazina bamwe mu bantu azi, ubundi akanyura mu bantu bari bagereye
urubyiniro, akabyina n’ibindi byatumaga ashimangira ko uyu munsi uzahora ku
mutima we.
Umurishyo wa nyuma w’iki
gitaramo wavugijwe ahagana saa yine n’iminota 16’.
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo
Kansiime Kubiryaba Anne uzwi cyane nka 'Kansiime Anne' yataramiye i Kigali nyuma y’imyaka itanu
Kansiime yavuze ko imyaka itanu ishize adataramira mu Rwanda, hari byinshi byahindutse yiboneye n’amaso ye
Kansiime ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake mu Rwanda
Hari bamwe mu bantu bavuga ko Kansiime ari ‘umwamikazi w’urwenya muri EAC’
Nkusi Arthur washinze Arthur Nation yateguje ibitaramo by'iserukiramuco 'Seka Fest'
Fally Merci yagarutse ku mibanire ye na Se, imibereho y’abasirikare n’ibindi
Umunyarwenya Admin w’i Gicumbi no kumureba gusa birasekeje
Ishimwe Joseph yaserutse yambaye nk’abakobwa avuga ko ari ‘umusore w’umunyarwandakazi’
Dr Hillary yagarutse ku buzima bw’abakire, aho umwana we ashobora kumena telefoni ya iPhone agahita agura indi
Don Andre yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere
Umunyarwenya Herbert wabanjirije abandi ku rubyiniro
Umunyamakuru mu gisata cy'imikino kuri B&B Fm, David Bayingana
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Power FM, Rusine Patrick
Niyontezeho Etienne wo mu itsinda rya Symphony Band
Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo cyatumiwemo Kansiime
Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi. Urubyiniro yateguriwe yaruzengurukaga buri kanya
Ntawe yateye umugongo
muri iki gitaramo
Uwamahoro Ariane witabiriye Miss Rwanda [Ubanza ibumoso] ntiyacitswe n'iki gitaramo
Kansiime yagarutse ku cyanga cy'urugo.... Ubuzima mu gihe cya Guma mu rugo n'ibindi
Umuraperikazi Uwimana Aisha [Ciney] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Ndabaga', 'Nkunda' n'izindi
Jordan Mushambokazi uri mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018
Abanyamakuru ba KC2, Joselyne Kabageni na Martine Abera
Byamurenze avuza akaruru k'ibyishimo. Ati "Kansiime we uzagaruke."
Umunyarwenya 'Atome' waboneye benshi izuba mu ruganda rwa 'Comedy'
Kansiime yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro
Kansiime yari afite inkuru nyinshi zo kuvuga. Byageze aho yicara
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Radio/Tv10, Taikun Ndahiro
Umuhanzikazi Linda Montez uherutse kwinjira muri Uncle's Empire
Kansiime yakuyemo umusatsi w'umuterano yari yashyizemo
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine
Kansiime yahindukiye abereka ko yabyibushye nyuma yo kurushinga
Nkusi Arthur yashimye buri wese ushyigikira ibitaramo bya Seka Live
Kansiime yashimye Nkusi wamufashije kongera gutaramira i Kigali
Nkusi yagarutse ku rugendo aherutse kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Umuhanzi Peace Jolis uzwi mu ndirimbo zirimo 'Mpamagara'
Muyoboke Alex wakoranye mu bihe bitandukanye na Anne Kansiime
Rocky Kirabiranya uzwi mu basobanura filime
Byari ibirori bivanze n’udushya!
KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI SEKA LIVE
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO