RFL
Kigali

Basketball: abakinnyi 3 ba REG mu ikipe y'umwaka, uko ibihembo byatanzwe - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/09/2022 12:53
0


Axel Mpoyo ukinira REG BBC yatowe nk'umukinnyi witwaye neza mu mwaka w'imikino 2022 muri Basketball, ndetse agaragara no mu ikipe y'umwaka.



Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa Basketball mu Rwanda nibwo basozaga umwaka w'imikino hatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, ndetse hanakinwa umukino wa All Star Game ari nawo ushyiraho umutemeri ku rugendo ruba rutoroshye rwa shampiyona ya Basketball. Wari umunsi udasanzwe ndetse uba witezwe na benshi, kuko uberamo ibikorwa bitandukanye bitari imikino gusa ahubwo hazamo n'imyidagaduro.

Uyu muhango wo gusoza umwaka w'imikino wabereye muri BK Arena, aho ku isaha ya saa 14:00 abakinnyi barushanwa gutera amanota atatu bari binjiye mu kibuga.

Abo bakinnyi ni: Uwitonze Justin (IPRC kigali), Sangwe Armel (APR), Tuyishemeze Dieudonné (IPRC Huye), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Munyeshuri Thierry (Espoir) na Aganze Espoir (UGB). Ndizeye Ndayisaba Dieudonne niwe wahize abandi gutsinda amanota 3, ndetse ahembwa ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

Nyuma yaho hahise hakurikiraho gutera Slam Dunk nayo yarimo abakinnyi 6 aribo; Ndayizeye Samuel (Titans), Ngendahimana Ngabo Rachid (UR Huye), Irakoze Jules, Mbanze Bryan (IPRC Huye), Kammouh Frank (Shoot for the stars), Pierre Steven (APR) na Cleveland Thomas Jr (REG). Byaje kurangira Thomas Cleveland ukinira REG BBC ariwe wegukanye aka gace, nawe ahabwa ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

Nyuma y'ibi bihembo hahise hajyaho umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona mu byiciro byombi, abahungu n'abakobwa.

Ibihembo byatanzwe mu bagabo

Axel Mpoyo [REG] yabaye umukinnyi w’umwaka, Munyeshuri Thierry [Espoir] yahembwe nk’uwatsinze amanota menshi kurusha abandi, Frank Betoudji Kamndoh [Shoot For Stars] ahembwa nk’uwugariye neza, yongera guhembwa nk’uwatsinze amanota menshi, Turatsinze Olivier [IPRC-Kigali] ahembwa nk’uwazamuye urwego.

Alex Mpoyo watowe nk'umukinnyi w'umwaka, ndetse n'ikipe yari abereye kapiteni muri All Star Game yaje kwegukana umukino

Ikipe y’umwaka yatoranyijwe igizwe na; Adonis Filler [REG], Kenneth Gasana [Patriots], Steve Hagumintwali [Patriots], Axel Mpoyo [REG] na Pitchou Manga [REG]. Umutoza w’umwaka yabaye Henry Dennis Newton Mwinuka utoza REG BBC.

Uko ibihembo byatanzwe mu bakobwa:

Ikipe y’umwaka yabaye: Nelly Nsanzabaganwa [APR], Sandra Kantore [REG], Ines Nezerwa [REG], Betty Kalanga [REG] na Mireille Nyota Muganza [REG]. Umutoza w’umwaka mu bagore, yabaye Mukaneza Ésperance utoza REG WBBC.

Abegukanye ibihembo ku giti cyabo mu bakobwa:

Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC yatowe nk’umukinnyi w’umwaka, Micomyiza Rosine [The Hoops] yegukanye igihembo cy’uwatsinze amanota atatu kenshi, Mireille Nyota Muganza [REG] yegukanye igihembo cy’uwatsinze amanota menshi, Umugwaneza Charlotte [APR] ahembwa nk’umukinnyi wugariye neza mu gihe Jane Dusabe [The Hoops] yahembwe nk’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.

Nyuma y'ibi bihembo hahise hajyaho umukino wa All Star Game, warangiye ikipe ya Mpoyo Axel itsinze ikipe ya Steve Hagumintwari amanota 126 ku 116. Uyu munsi washojwe n'igitaramo cyatangiye hafi mu ma saa 21:00 aho Sauti Sol aribo bari abaririmbyi nyamukuru, bavuye ku rubyiniro ahagana ku isaha ya saa 02:00 Am.

Ikipe y'umwaka mu bagabo

Thomas Cleveland wegukanye ibihumbi 500 mu gutera Slan Dunk

Steve Hagumintwari wari kapiteni w'ikipe yakinnye All Star Game

Ndizeye Ndayisaba wahembwe ibihumbi 500 nyuma yo kuba uwa mbere mu gutsinda amanota 3

Mireille Nyota Muganza yabaye umukinnyi w'umwaka mu bagore 

Umugwaneza Charlotte yabaye myugariro mwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND