RFL
Kigali

Gatsibo: Polisi yafashe uwari utwaye moto yibwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:25/09/2022 10:35
0


Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yataye muri yombi undi mugabo wafatanwe moto yibwe, nyuma y'ukwezi kumwe hafashwe indi moto yibwe.Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bumaze iminsi buvugwa hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, mu Karere ka Gatsibo yafashe umugabo witwa Mwizerwa Ezeckiel w’imyaka 33, ucyekwaho kuba yaratwaraga moto yibye yo mu bwoko bwa TVS RD 282N.

Yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, ubwo yari ayiparitse mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo.

Gufatwa kwa Mwizerwa kuje nyuma y’ukwezi kumwe gusa muri aka karere hafashwe uwitwa Hakizimana Gilbert w'imyaka 43, nawe wari wibye moto y’umumotari ukorera mu Mudugudu wa Cyoga I, Akagali ka Taba, mu murenge wa Muhura, yo mu bwoko bwa TVS Victor RD 763 M.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y' Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Mwizerwa yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto, ubwo yari amusanze aho yari ayiparitse.

Yagize ati:”Twakiriye telefoni ya Nyiri moto atubwira ko ageze mu mudugudu wa Nyarubuye akahasanga moto ye yari imaze umwaka urenga yibwe ihaparitse, ariko akaba atabashije kumenya amazina y’uwari yayihaparitse. Polisi yihutiye kuhagera nibwo Mwizerwa yahise afatwa agerageza kurira iyo moto ngo agende.”

Akimara gufatwa yavuze ko yayihawe n’uwitwa Mukandamage Vestine, utuye mu karere ka Kayonza.

Mwizerwa na moto yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gatsibo, kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi baba baragize uruhare muri ubu bujura.

SP Twizeyimana yakanguriye abaturage kujya bamenyesha Polisi vuba, mu gihe bibwe cyangwa se babonye hagiye kubaho ibikorwa by’ubujura, kugira ngo biburizwemo ndetse n’ababifitemo uruhare bafatwe batarabasha gutoroka.

Yihanangirije abagifite ingeso yo kwiba kubicikaho, ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,  ingingo ya 166 ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ivomo: RNP

 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND