Kigali

Perezida Biden yatunguye Elton John mu gitaramo amwambika umudali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/09/2022 10:25
0


Perezida Joe Biden yambitse umudali Sir Elton mu gitaramo, aho uyu munyabigwi yakoreraga mu gace ka South Lawn muri White House.



Elton John mu magambo yuje amarangamutima, yagize ati:”Sinjya ntungurwa ariko birabaye birandenze.”

Iki gihembo uyu muhanzi yagihawe kubwo kuba ijwi rya rubanda, no kugira ibihangano byuje ubuhanga n’impanuro.

Mubyo yagiye agiramo uruhare harimo kurwanya ivangura no kwimakaza ukuri kandi kuri bose, kuko asanga buri umwe akwiye guhabwa agaciro no kubahwa.

Biden yavuze ko afatanije n’umufasha we Jill Biden batumiye John muri White House ngo bamushimire, kubw’umuziki we n’uruhare rusesuye agira mu kurwanya agakoko gatera SIDA.

Iki gikorwa cyari cyatumiwemo abagera ku 2000 barimo abanyacyubahiro batandukanye nka Ruby Bridges, Nancu Pelosi na Pete Buttigieg.

Uyu mudali uhabwa abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari Sir John Elton yambitswe, si we wa mbere uwuhawe.

Ukaba waratangiye gutangwa mu mwaka wa 1997, waherukaga gutangwa mu mwaka wa 2020.Byari ibyishimo kuri Sir Elton wambitswe umudali w'ishimwe na Perezida BidenUbwo Sir Elton yarimo aririmba zimwe mu ndirimbo ze muri White HouseIfoto y'urwibutso ya Biden na Sir Elton







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND