RFL
Kigali

Tom Close na Senderi Hit basusurukije abitabiriye ubukangurambaga bwa 'Menya RFL' i Huye - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:25/09/2022 8:07
0


Abahanzi; Senderi Hit na Tom Close bamaze igihe kinini ku ruhando rwa Muzika Nyarwanda, basusurukije abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwa 'Menya RFL' kuri Stade ya Huye.



Mu gihe Laboratwari y'ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ikomeje ubukangurambaga buzenguruka mu ntara zose z'igihugu, kuri uyu wa 24 Nzeri hari hatahiwe abatuye mu Karere ka Huye.

Ni nyuma y'uko RFL yari yabanje gutangira ubutumwa kuri Stade ya Nyamagabe kuwa 23 Nzeri, hagahita hakurikiraho abaturanyi b'i Huye, ahakomereje ubukangurambaga kuri uyu wa Gatandatu.

Abahanzi n'abakozi ba Rwanda Forensic Laboratory, bafatanyije mu gutanga ubutumwa busobanura Serivisi zose zitangwa na RFL ndetse banashishikariza abaturage kuzitabira.


MC Anitha Pendo umaze imyaka isaga 10 ayobora ibirori yasomaga ubutumwa bwa RFL

MC Anitha Pendo wari uyoboye gahunda, yabanje guha umwanya itsinda ry'ababyinnyi rya Afro Hit ryinjiza abantu mu birori by'umuziki, ribyina indirimbo zitandukanye ziganje mu njyana ya 'Afro Beat'.

Aba basore bari bambaye amapantalo y'umukara n'imipira y'ubururu yanditseho 'RFL', bagaragaje ubuhanga mu mibyinire yiganjemo ama-Siporo banashyushya abantu nyuma y'uko iyi gahunda yatangiye hamaze kugwa imvura.


Itsinda rya Afro Heats rigizwe n'abasore bangushye basimbuka kakahava

Hakurikiyeho umwanya wa Senderi Hit uhora ahagaze neza imbere y'abafana, abasaba gufatanya kubyina zimwe mu ndirimbo ze zamamaye hose nka; Kirazira, Twaribohoye, Iyo twicaranye, Iyo  mana dusenga, Tuzarinda igihugu n'izindi.

Uko yaririmbaga ni nako yatangaga impano ku bafana babyinnye cyane, aho bamwe yabahaga imipira n'ingofero bya RFL ndetse abandi akabaha amafaranga, ari nako avuga ati "Huye, muri abantu banjye."


Senderi umenyerewe by'umwihariko mu ndirimbo zisingiza u Rwanda yari ahari

Haherutse Umuhanzi Tom Close waririmbiye abafana anabasangiza ubutumwa kuri Serivisi zo gupima zitangwa na RFL, akagenda asobanura buri ngingo ku buryo bwumvikana bijyanye n'uko anasanzwe ari umuhanga mu by'ubuvuzi.

Tom wahamagaye abaturage ku rubyiniro bakamufasha gucinya akadiho, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo; Mama w'abana yakoranye n'itsinda rya Weasel & Radio, Ferrari, Naba umuyonga, Malayika Murinzi, Igikomere yakoranye na Bull Dogg n'izindi zanejeje abafana.


Umuhanga mu muziki ndetse no mu buvuzi, Tom Close ni we waherutse ku rubyiniro

Laboratwari (RFL) yari yazanye aba bahanzi, iramenyekanisha mu bukanguramba ko Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n'imibiri y'abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n'ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.



Afro Heats berekanye ubuhanga mu kubyina


MC Anitha Pendo aganira n'abana nyuma yo kubyina




Babyinaga umuziki



Senderi International Hit mu ndirimbo ati "Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba.... Kirazira"






Tom Close uri mu kinyacumi cya gatatu nk'umunyamuziki yanyuze abakunzi be


AMAFOTO: SANGWA Julien








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND