Kigali

Sauti Sol yakoze igitaramo kizahora kibukwa, ishimira cyane Perezida Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/09/2022 1:43
0


Muri Bk Arena hongeye kubera ijoro ry’imyidagaduro irimo umukino wa Basketball ndetse n’umuziki mwiza waririmbwe n’abahanga barimo Christopher na Sauti Sol yo muri Kenya.



Ni umukino watangiye abantu benshi bawutegereje ndetse warebwe na Madamu Jeannette Kagame, maze ikipe ya Mpoyo itsinda ku mugaragaro. Uyu mukino ukirangira, abantu bakomeje gutegereza bitewe n’igitaramo gikomeye cyari gukurikiraho, ari na ko byagenze nyuma y’umukino.

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Darius yagiye ku rubyiniro atangira gushyushya abantu ari nako abasaba kwegera urubyiniro rwari rugiye kuberaho amateka.

Umuraperi Ish Kevin waje kuririmba arwaye ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro maze anyura abantu benshi mu ndirimbo ze zitandukanye. Uyu muraperi yavuze ko kubera urukundo akunda umuziki n’abaje kuwushyigikira, ari yo mpamvu yavuye mu bitaro akaza kuririmbira abantu.

Ageze ku ndirimbo "Vip" yakoranye na Buavan uherutse kwitaba Imana, Ish Kevin yasabye abantu gucana amatoroshi maze bakayiririmbana.

Saa tatu n’iminota 55 ni bwo Christopher wari utegerejwe nabakunzi be benshi yageze ku rubyiniro, ahera ku ndirimbo "Byanze" imaze imyaka 9 isohotse. Uyu muhanzi waririmbaga mu buryo bwa live anicurangira, yageze ku ndirimbo "Abasitari" abantu benshi bayisubiriramo rimwe.

Mu buryo butunguranye, Christopher yahamagaye Producer Element ku rubyiniro maze aririmbira abantu indirimbo "Kashe", ikaba ari nayo rukumbi amaze gusohora. Element yayiririmbiye abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bahari, benshi barizihirwa cyane.

Aririmba abakunzi be bamwikiriza, Christopher yageze kuri Hashtag ari nayo yasorejeho, akurirwa ingofero ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa Live.

Saa yine n’iminota 35 nibwo Dj Marnaud yagiye ku rubyiniro atangira gucuranga ahereye ku ndirimbo "Kucyaro" ya Mistaek, akurikizaho "Bahabe" yakoranye na Bushali. Marnaud wanyuze abantu mu buryo bukomeye, yacuranze anavuza ingoma mu buryo bwa gihanga.

Hafi isaha yamaze ku rubyiniro, Dj Marnaud yerekanye ko ari we muvanzi w’umuziki wa mbere mu Rwanda nyuma yo gushyushya abantu mu buryo bwose bwaba ubw’imibyinire n’imicurangire.

Dj Marnaud wabyinaga anacuranga, yakoze ibishoboka byose anyura ibihumbi byari biteraniye muri Bk Arena, banyurwa n’umuziki n’ingoma yabakubitiraga yifashishije amapiano agezweho muri iyi minsi.

Saa tanu n’iminota 25 abakunzi b’umuziki nyarwanda bari bateraniye muri Bk Arena batangiye kuririmba bahamagara itsinda rya Sauti Sol babonaga ko ryatinze kugera ku rubyiniro. Bahamagaraga iri tsinda mu mbaraga nyinshi bamwe bavuza n’amafirimbi.

Saa Tanu n’iminota 32 ni bwo Sauti Sol bageze ku rubyiniro n’imbaraga nyinshi n’ibicurangisho bitwaza, bakora icyo bise gutwika urubyiniro. Mu ndirimbo zakunzwe zirimo "Kuliko Jana", Sauti Sol banyuze imbaga y’abantu benshi bitabiriye igitaramo cyabo.


Abakunzi b’umuziki bari banyuzwe

Aba bagabo bane berekanye ko ari abahanga mu miririmbire no mu micurangire, bongeye kuririmba indirimbo bavuzemo Perezida Kagame, maze banyura abatari bake. Mu ndirimbo zirimo "Suzana", Sauti Sol bavuze ko bakunda abanyarwanda ndetse n’u Rwanda, bahamya ko beretswe urukundo rudasanzwe.

Ish Kevin yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

Mu gihe cyose bamaze ku rubyiniro Sauti Sol bahamije ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gusura, igihugu gifite ubuyobozi bwiza ndetse n’abaturage bakora kugira ngo igihugu gihore gisa neza 'gutya'. Sauti Sol beretswe urukundo rukomeye i Kigali, batungurwa no gusanga indirimbo zabo zose zizwi na cyane ko bagatera abakunzi babo bakikiriza.


Ish Kevin yaje kuririmba arwaye anyura abantu benshi

Christopher yerekanye ubuhanga bwe ku rubyiniro


Christopher yahamagaye Element ku rubyiniro


Abantu bari benshi

Dj Marnaud yaciye impaka mu ba Dj


Abakunzi b’umuziki bari bahagurutse



Sauti Sol berekanye ko ari abahanga mu majwi 


Sauti Sol yakuriwe ingofero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND