Umunyarwenya uri mu bakomeye muri Afurika, Anne Kansiime, yageze i Kigali nyuma y’imyaka itanu, aho yitabirite igitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo ashyira mu
ishusho yo kwishimira ‘ibyo twagezeho’ nyuma y’imiraba. Ati “Tariki 25 Nzeri
bizaba ari umunsi mwiza.”
Uyu mugore yageze ku kibuga
cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24
Nzeri 2022, ari kumwe n’abandi banyarwenya babiri b’abanya-Uganda.
Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka i Kigali nyuma y’imyaka itanu yari ishize adataramira mu Rwanda.
Ati “Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze kubyo
nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi
byahindutse [Yazunguje ikibuno].”
Nkusir Arthur wateguye
iki gitaramo, yavuze ko hari gahunda yo gukorana na Anne Kansiime muri gahunda
yo guteza imbere abanyarwenya, yaba abo mu Rwanda n’abo muri Uganda.
Yavuze ko iki gitaramo
kizagaragaramo abanyarwenya umunani bo mu Rwanda n’abanyarwenya batatu bo muri Uganda.
Kansiime yavuze ko yari
akumbuye Abanyarwanda mu buryo bwihariye. Kuri we, avuga ko kuri iki Cyumweru,
ari umwanya mwiza wo guhura n’abafana be.
Yavuze ko n’ubwo akora
ibitaramo ibitaramo imbona nkubone ibizwi nka ‘Stand Up’ atari byo akunda
cyane, kuko aba yumva yashyira imbaraga mu gukora urwenya atambutse kuri
Youtube, kuko bitamugora cyane ugereranyije no gutegura ibya ‘Stand Up Comedy’.
Anne aherutse kwifashisha
imbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, agaragaza ko atiyumvisha ukuntu imyaka
itanu ishize adataramira Abanyarwanda akunda.
Kuri we, atekereza ko
bitewe n’igihe gishize, byarenga kuba igitaramo ahubwo bikaba inama ngari
imuhuriza hamwe n’abafana ndetse n’abakunzi b’inganzo ye.
Iki gitaramo kizagaragaramo Andrew Ondongo, Okello Hillary, Merci, Herbert, Admin, Tycoon, Joseph n’abandi. Kwinjira ni 20,000 Frw ndetse na 10,000 Frw.
Anne Kansiime yageze i Kigali yakirwa na Nkusi Arthur watumiwe muri iki gitaramo cya Seka Live
Kansiime ni we munyarwenya Mukuru muri iki gitaramo
Nkusi Arthur yavuze ko bari mu biganiro na Kansiime bigamije guteza imbere abanyarwenya bo muri Uganda no mu Rwanda
Kansiime yazanye n’abanyarwenya babiri mu Rwanda, mu rwego rwo kubamenyereza ikibuga
Kansiime avuga ko afite
inkuru nyinshi zo kubwira Abanyarwanda nyuma y’imyaka itanu yari ishize
atabataramira
Nkusi Arthur ni we
watwaye mu mudoka Anne Kansiime amugeza kuri hotel acumbitsemo
Ibyishimo ni byose kuri
Anne Kansiime wagarutse i Kigali nyuma y’igihe kinini
KANDA HANO UREBE AND MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Dox Visual
TANGA IGITECYEREZO