RFL
Kigali

Ms_Shamy yaguze ibihangano bya Zaba na Nkusi Lynda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2022 23:42
0


Umunyarwenya Zaba Missed Call na Nkusi Lynda bakorana mu gukina filime no mu bikorwa by’ubushabitsi, bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri na Ms_Shamy ubarizwa muri Nigeria agamije gucuruza ibihangano byabo.



Shamy ni umunyarwandakazi ariko ubarizwa muri Nigeria. Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ni bwo yagiranye amasezerano na Lynda ndetse na Zaba.

Yatangiye gukurikirana ibikorwa bya Zaba na Lynda nyuma y’uko batangiye gushyira ahagaragara amashusho ya filime y’urukundo bise ‘Love and Drama’.

Kuva icyo gihe yatangiye ibiganiro n’aba bombi, bemeranya ko ashora imari mu bikorwa by’aho hanyuma nawe akabicuruza ku mbuga zitandukanye.

Zaba yabwiye InyaRwanda ko bagiranye amasezerano na Ms_Shamy hashize iminsi bakora kuri filime yabo bise ‘French Kiss’, ari nayo bagiye guheraho bafatira amashusho mu Mujyi wa Dubai.

Ati “Ni kuvuga ngo ubu ibyo twinjiza byose bigiye kujya biba ibye harimo kwamamaza ndetse n’ibiva mu bihangano dukora.”

“Uhereye kuri filime twitegura gusohora yitwa ‘French Kiss’, gusa we yanze ko isohoka avuga ko amashusho yayo ya nyuma twayakuramo tukayafatira i Dubai.”

Uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, avuga ko kugirana amasezerano na Ms_Shamy bigiye kubafasha kugera ku isoko rya filme muri Nigeria.

Zaba na Lynda baherutse guhurira muri filime ‘Love and Drama’, igaruka ku buzima bw’abo abantu benshi batamenye ndetse na Umukundwa Clemence [Cadette].

Ni nyuma y’imyaka ibiri yari ishize abantu bibaza kuri aba bombi. Ni nyuma y’amafoto yagiye asohoka bari kurya ubuzima. Ibintu byagiye bituma bamwe bavuga ko bari mu rukundo.

Si ibi gusa, kuko hanasohotse amafoto ya Zaba Missed Call ari kumwe na Nkusi Lynda bambaye imyenda y’abageni, benshi batekereza ko bakoze ubukwe. Ariko nyuma byaje kugaragara ko byari filime.

Aba bombi bakomeje gucudika, bahuza urugwiro mu bihe bitandukanye bituma benshi bacyeka ko bari mu rukundo. Byanashimangiwe n’ukuntu Zaba yari ashyigikiye uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2022.

Iyi filime yabanje gutambuka ku rubuga rwa Zanatalent nyuma inyuzwa kuri shene ya Youtube. 


Zaba na Nkusi Lynda bavuga ko bamaze gufasha amashusho ya filime yabo nshya bise 'French Kiss' 

Shamy wagiranye amasezerano na Zaba na Lynda yo gucuruza ibihangano byabo 

Shamy ni umunyarwandakazi ariko ubarizwa mu gihugu cya Nigeria

Umunyarwenya Zaba Missed Call ugaragara cyane mu bitaramo bya ‘Seka Live’ n’ahandi


Zaba yavuze ko amasezerano bagiranye na Shamy agiye kubafasha kwisanga ku isoko ryo muri Nigeria 

Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2020 na Miss Rwanda 2022 amaze igihe yinjiye mu mwuga wo gukina filime. Muri iki gihe akina muri filime zirimo ‘Bamenya’ n’izindi 

Nkusi Lynda ari mu bakinnyi b’imena ‘Love and Drava’ yahuriyemo na Zaba. Inkuru ya filime yubakiye kuri aba bombi 

REBA HANO AGACE KA FILIME LYNDA YAHURIYEMO NA ZABA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND