Umuhanzi Ngabo Medard Jorbert [Meddy], ni we muhanzi rukumbi ukomoka mu Rwanda ugaragara ku rutonde rw’abanyamuziki bahataniye ibihembo bikomeye by’umuziki bya “Africa Magazine Muzik Awards (Afrimma).”
Mu 2021, The Ben,
Knowless na Meddy nibo bari bahagarariye u Rwanda. Kuri iyi nshuro, Meddy
ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse kuri uru rutonde rw’ibi
bihembo bizatangwa imbona nkubone.
Bizatangwa ku wa 19
Ugushyingo 2022 mu muhango uzabera mu nyubako y’imyidagaduro ya Gilley’s Event
mu Mujyi wa Dallas muri Texas.
Bizatangwa kandi imbona
nkubone nyuma y’imyaka ibiri y’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu buryo
bukomeye.
Ibihembo bya ‘Afrimma’ bihabwa
abahanzi b’intyoza bo muri Afurika n’ababarizwa ku migabane y’indi.
Bihatanamo abahanzi bo mu
ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ababyinnyi, abanyamakuru,
aba-producers, abahanzi bakizamuka n’abandi.
Abahataniye ibi bihembo
kuri iyi nshuro barimo, Ayra Star, Jay Melody, Marioo, Rema,
Black Sheriff, Ruger, Buju, Burna Boy, Diamond Platnumz, Focalistic n’abandi.
Ni mu gihe Ammarae,
Mahkhadzi, Gambo na DJ Snake bahataniye ku nshuro ya mbere ibi bihembo.
Umuyobozi wa Afrimma,
Andreson Obiagwu avuga ko ‘umuziki wa Afurika n’iyo ‘Essence’ buri wese ashaka
gukoraho’. Agakomeza ati “Afrimma yiteguye gukomeza guteza imbere umuziki wa Afurika
ukagera ku rwego rwiza, kandi hagashimirwa abahize abandi.”
Afrimma yibanda ku bakora
injyana zitandukanye cyane cyane izifite akarango k’umuco nka Afrobeats,
Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Soukous n’izindi.
Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, hatangazwa abahataniye ibi bihembo bahise binjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rwa www.afrimma.com
Meddy ahatanye mu cyiciro
cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba, aho ahatanye na John Frog
(South Sudan), Sat B (Burundi), Rayvanny (Tanzania), Diamond Platnumz
(Tanzania), Eddy Kenzo (Uganda), Otile Brown (Kenya) na Khaligraph Jones
(Kenya).
Ni ku nshuro ya cyenda ibi bihembo bigiye gutangwa. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo. Bitegurwa n’abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z’abanyafurika. Kanda hano ubashe gutora
Meddy ni we muhanzi
rukumbi wo mu Rwanda uhataniye ibihembo ‘Afrimma 2022’
Urutonde
rwa bamwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma 2022
1.Best
Male West Africa
Oxlade – Nigeria
Kidi – Ghana
Buju – Nigeria
Black Sheriff– Ghana
Fireboy– Nigeria
Didi B – Ivory Coast
Ruger – Nigeria
Samba Peuzzi – Senegal
Omah Lay – Nigeria
2.Best
Female West Africa
Ammarae– Ghana
Tems – Nigeria
Josey – Ivory Coast
Zeynab – Benin
Ayra Star – Nigeria
Gyakie – Ghana
Tiwa Savage– Nigeria
Roselyne Layo– Ivory Coast
3.Best
Male East Africa
John Frog – South Sudan
Khaligraph Jones – Kenya
Eddy Kenzo – Uganda
Diamond Platnumz –
Tanzania
Rayvanny – Tanzania
Otile Brown – Kenya
Meddy – Rwanda
Sat B – Burundi
4.Best
Female East Africa
Femi One – Kenya
Zuchu – Tanzania
Sheebah Karungi – Uganda
Jovial – Kenya
Maua Sama – Tanzania
Sanaipei Tande – Kenya
Nandy – Tanzania
Winnie Nwagi – Uganda
5.Best Male Central Africa
KoC- Cameroon
Innos’ B – Congo
TayC – Cameroon
Fally Ipupa – Congo
Calema – Sao Tome
Mic Monsta- Cameroon
Tenor -Cameroon
Nelson Freitas – Cape Verde
6.Best
Female Central Africa
Rinyu– Cameroon
Shan’L -Gabon
Mayra Andrade – Cape
Verde
Liloca- Mozambique
Blanche Bailly – Cameroon
Soraia Ramos- Cape Verde
Edmazia – Angola
Emma’a – Gabon
Asaba – Cameroon
7.Best
Male Southern Africa
Mark Exodus –Mozambique
Focalistic- South Africa
Slap Dee – Zambia
Dlala Thuzkin -South
Africa
Zakes Bantwini- South
Africa
Edgar Muzah – Zimbabwe
Master KG – South Africa
Macky2 – Zambia
8.Best
Female Southern Africa
DBN Gogo– South Africa
Ammara Brown – Zimbabwe
Mpho Sebina – Botswana
Msaki- South Africa
Gemma Griffiths –
Zimbabwe
Makhadzi – South Africa
Towela – Zambia
Shekinah – South Africa
9.Best
Male North Africa
Ali Loka – Egypt
Baiti – Tunisia
SoolKing – Algeria
Marwan Moussa – Egypt
El Grande Toto – Morocco
Dj Snake – Algeria
Wegz – Egypt
Snor – Morocco
10.Best
Female North Africa
Rym – Morocco
Emel – Tunisia
Faouzia – Morocco
Souhila Ben Lachab –
Algeria
Ruby – Egypt
Latifa – Tunisia
Kenza Morsli – Algeria
Jaylann – Morocco
11.Crossing
Boundaries with Music Award
Burna Boy–Nigeria
Aya Nakamura -Mali/France
Ckay- Nigeria
Dadju – Congo DR
Wizkid–Nigeria
Tay C – Cameroon
French Montana- Morocco
Dj Black Coffee – South
Africa
TANGA IGITECYEREZO