RFL
Kigali

Nyamagabe: Banyuzwe n'ubukangurambaga 'Menya RFL' bahiga guca impaka

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:24/09/2022 16:03
0


Abaturage b' i Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo, banejejwe n'ubukangurambaga bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), biyemeza kuyiyoboka mu gukuraho impaka.



Kuwa 23 Nzeri, ni bwo Ubuyobozi bwa 'Rwanda Forensic Laboratory' bwakomereje urugendo rw'ubukangurambaga kuri Stade y'Akarere ka Nyamagabe iri mu Murenge wa Gasaka, ahari hateraniye benshi biganjemo urubyiruko.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe 'Menya RFL' aturage basobanuriwe gahunda na Serivisi z'iyi Laboratwari ndetse bashishikarizwa kuyigana mu gihe cyose baba bakeneye gukoresha isuzuma runaka mu byo ikora.

Abakozi ba RFL bafatanyije n'abahanzi; Senderi Hit, Knowless Butera, Masamba Intore ndetse na MC Anitha Pendo mu gusobanura buri ngingo kuri Serivisi zitandukanye zitangwa n'iyi Laboratwari.


Senderi Hit aririmba

Abaturage basobanuriwe uko RFL Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n'imibiri y'abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n'ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.

Nyuma yo gusobanurirwa Serivisi za Rwanda Forensic Laboratory no kurangirwa aho ikorera iruhande rw'ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, abatuye i Nyamagabe biyemeje kugana iyi Laboratwari kuko bumvise ko hari ibyo ikora basanzwe bakenera.

Mukasine Mediatrice yagize ati "Ni ubwa mbere numvise iki kigo ariko kiranejeje kuko numvise zikenewe. Hari nk'uko umukobwa aterwa inda ariko uwayimuteye akamwihakana, ubu tubonye inkuru nziza y'uko iki kigo kigaragaza ibimenyetso bya nyabyo ku buryo ntawuzongera kwihakana umwana cyangwa kumwitirirwa ataramubyaye."


Mediatrice yahawe igikapu cya RFL na Anitha Pendo 

Dufitumukiza Jean De Dieu we yagize ati "Birashimishije kuba iki kigo gihari kuko izi Serivisi twazibona mu Rwanda tutabanje kujya mu bihugu byo hanze. RFL ni igisubizo ku rubyiruko by'umwihariko kuko izi Serivisi akenshi zikenewe natwe. Ndashishikariza urubyiruko kugana iki kigo mu gihe cyose hari impaka cyabasha gukemura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire mu Murenge wa Gasaka, Bwana Sebintu Jean De Dieu, yavuze ko banejejwe n'uko i Nyamagabe hasobanuriwe gahunda za RFL ku buryo abaturage bazayigana ikabafasha mu gukemura ibibazo.

Yagize ati "Twakiriye neza kuba habonetse umwanya wo gusobanurira abaturage Serivisi iki kigo gitanga, ni amahirwe kandi ni umugisha twagize wo kwakira iki kigo mu Karere kacu ka Nyamagabe by'umwihariko mu Murenge wa Gasaka."

Yakomeje ati "Hari nk'ubwo Umusore atera umukobwa inda, hakazamo kumwihakana, ubu ni amahirwe no basobanukiwe aho kugana kugira ngo bahabwe ubutabera bwuzuye. Natwe tuzakomeza ubukangurambaga mu nteko z'abaturage ku buryo bose bazamenya Serivisi iki kigo gitanga."

Dr. Kabera Justin uyobora ishami ripima ibinyabutabire ari na we wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko iyi Laboratwari yahisemo gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by'igihugu mu gusobanurira abaturage Serivisi zayo kuko ari bo zigenewe.


Dr. Kabera Justin 

Yavuze ko ubu bukangurambaga bukomeje kugira umusaruro ku kigo ndetse no ku baturage, ati "Aho twagiye tunyura hose, abaturage baho bajya baduhamagara bagakomeza kudusobanuza ndetse bagashimira ko basobanuriwe Serivisi zacu, bigaragaza ko bazishimiye. Twavuga ko biri gutanga umusaruro mwiza ku baturage ndetse no ku kigo."

Rwanda Forensic Laboratory ifite icyicaro gikuru ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali, ikomeje gahunda z'ubukangurambaga kuri Serivisi zayo, aho abakozi bayo bafatanya n'abahanzi b'ibyamamare kuzenguruka mu turere dutandukanye, basobanura gahunda zayo ndetse bashishikariza abaturage kuyigana.


Knowless Butera avuga ibya RFL



Masamba Intore acinya akadiho


Icyapa cyanditseho Serivisi za RFL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND