Umuhanzikazi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, Aline Gahongayire, abinyujije mu muryango yashinze “Ndineza Organization” yahaye abafite ubumuga bw’amaguru, amagare 70 afite agaciro ka Miliyoni 31 (31,500,000) Frw.
Ni mu gikorwa cyabaye ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ku biro by’Akarere ka
Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugarurira icyizere bamwe mu bafite
ubumuga bw’ingingo batoranyijwe muri aka karere n’ahandi.
Gahongayire uzwi mu
ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’, yatanze aya magare afatanyije n’umuryango wa
Gikirisitu Food for Hungry, usanzwe ufasha abababaye, ukora ibikorwa
by’ubutabazi, kandi ugaharanira iterambere ry’abaturage hirya no hino ku Isi.
Uyu muryango ukorera mu bihugu 18 naho mu Rwanda ukorera mu turere dutanu. Ukorana n’ibigo bitandukanye n’imiryango nterankunga, ndetse na za
Minisiteri zitandukanye n’Inama Nkuru y’Abafite ubumuga.
Umuryango ‘Ndi ineza’
watanze amagare 30, hakiyongeraho andi 40 azatangwa mu Karere ka Gasabo. Igare
rimwe rifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450 Frw.
Nyuma yo gutanga aya
magare, Gahongayire yagize ati “Iyo tubonye amagare hari ibindi byinshi biba
biri hejuru y’amagare, nko kuyageza aho agomba kugera n’ibindi byose.”
Asobanura ko hari indi
mishinga bakorera mu byaro kandi ko amagare azasigara bazayageza ku bantu
bafite ubumuga batuye mu cyaro.
Ubuyobozi bwa Food for
The Hungry bushima Ndineza Organization kubera imikoranire myiza bafitanye, nko
kuba batangira raporo ku gihe ndetse no gutanga amazina y’abagenerwabikorwa.
Umuhuzabikorwa wa Food
For The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin, yagize ati “Mu izina rya Food for the
hungry ndashimira Aline Gahongayire n’umuryango ayobora kuko dukorana neza.”
“Atangira raporo ku gihe
kandi n’amazina y’abahawe amagare twayabonye hakiri kare. Icyo dufatanyamo na Ndineza
Organization n’uko badushakira abagenerwabikorwa hanyuma bakadufasha kugeza
inyunganirangingo ku bo zigenewe.”
Gacamumakuba Davide utuye
mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uri mu bahawe igare, yashimye
ubugwaneza n’umutima wo gutekereza ku bantu bafite ubumuga biranga Gahongayire.
Dusabimana Abdul utuye mu
murenge wa Kinyinya yishimiye igare yahawe kuko ngo kuva mu 1982 yagenderaga mu
mbago.
Ati “Kuva mu 1982
nagenderaga mu mbago ahubwo zagezeho ziza gusaza ahubwo nari maze imyaka itatu nicaye
hasi kuko ntashoboraga kugenda. Ndashimira Gahongayire umpaye igare ryo kugenderamo
kandi rizamfasha gukora ibinteza imbere.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa
w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b’Akarere ka
Gasabo bafatanya muri byose.
Avuga ko Ndineza
Organization yabahaye amagare nk’inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 30,
ariko ngo bakaba bongewe andi 40 nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bafite
ubumuga 125 bakeneye amagare.
Ni ku nshuro ya kabiri,
Gahongayire ahaye amagare abafite ubumuga, kuko mu Ukwakira 2020 yakoze
igikorwa nk’iki.
Ndineza Organazation’ ni
umuryango washinzwe na Gahongayire, usanzwe ufasha abana n’ababyeyi, abana
bahohotewe n’abandi.
Aline avuga ko mu myaka
itandatu ishize uyu muryango ukora, bahuye n’ibicantenge byinshi ariko “Uyu
munsi ndashima Imana ko hari abantu benshi bishimye, hari abantu benshi banezerewe,
abo niyo ntsinzi yacu.”
Yavuze ko hari abana basubije mu ishuri, hari imiryango itandukanye bagaruriye icyizere cy’ubuzima, bituma barushaho gukomeza gukora n’ubwo hari ibicantege byinshi mu nzira bacamo.
Gahongayire yatanze amagare 70 ku bafite ubumuga bw'amaguru bo muri Gasabo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b’akarere ka Gasabo bafatanya muri byose
Umuhuzabikorwa wa Food for The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin
Byari ibyishimo ku bafite ubumuga bw'amaguru bahawe amagare
Ni ku nshuro ya kabiri Gahongayire atanze amagare ku bafite ubumuga
Umwaka ushize Gahongayire yatanze amagare 20, harimo 10 yo muri Gasabo na 10 yo muri Nyarugenge
Gahongayire azwi cyane mu
ndirimbo ‘Hari impamvu pe’, ‘Nzakomeza’ n’izindi
AMAFOTO: Zamdah
TANGA IGITECYEREZO