RFL
Kigali

Umusaruro w'u Rwanda mu mikino ya FEASSSA yaberaga muri Tanzania

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2022 12:27
0


Mu mikino ya FEASSSA yaberaga muri Tanzania u Rwanda rwatahanye ibikombe 2.



Imikino y'ibigo by'amashuri byitwaye neza mu bihugu byabo, FEASSSA, yari imaze iminsi 12 ibera mu gihugu cya Tanzania, u Rwanda rwegukanye ibikombe bya Handball mu bahungu n'abakobwa.

U Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino mu mikino ya Football, Basketball, Volleyball, Handball, Table tennis ndetse no kwiruka.

Mu mupira w'amaguru mu bahungu, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Es Gasiza yabaye iya 9 mu makipe 10, naho mu bakobwa IP Mukarange yabaye iya 9 mu makipe 9 yari yitabiriye.

Mu mikino 6 yagiye ihagarariye u Rwanda, umupira w'amaguru ni wo wabaye uwa nyuma

Mu mikino ya Basketball mu bahungu, Lycée de Kigali yari ihagarariye u Rwanda, yabaye iya gatatu, naho mu bakobwa Lycée de L'Est yabaye iya 4 mu makipe 8. 

Mu mikino ya Volleyball mu bahungu, ESSA Nyarugunga yabaye iya gatatu ndetse no mu bakobwa IPRC Kigali iba iya gatatu.

Mu mikino ya Handball u Rwanda rwari ruhagarariwe n'amakipe 3 arimo ADEGI Gituzamu yabaye iya mbere mu  bahungu yegukana igikombe,  Es Kigoma iba iya gatatu, naho mu bakobwa Kiziguro SS yegukanye igikombe. 

Ikigo cya Kiziguro SS cyegukanye igikombe cya Handball mu bakobwa 

Muri Table Tennis mu bahungu n'abakobwa, u Rwanda rwabaye urwa kabiri, naho mu kwiruka, Tabitha Tuyambaze yegukana umwanya wa 3 muri metero ibihumbi 3.

Umusaruro rusange: U Rwanda rwegukanye ibikombe 2 imidari 2 ya zahabu, imidari 2 ya Feza, n'imidari 5 ya Bronze.

Itsinda ry'abantu bagera kuri 204 bari bagiye muri Tanzania ryahagurutse i Arusha mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, bikaba biteganyijwe ko rizagera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. 

Table Tennis u Rwanda rwegukanye umwanya wa 2 mu bahungu n'abakobwa 

Tabitha Tuyambaze yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino yo kwiruka 


Itsinda ryari muri Tanzania ryatangiye kugaruka

Umusaruro w'u Rwanda muri FEASSSA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND