Iki gitaramo cyabereye i Nyamirambo mu kabyiniro ka Bahaus mu ijoro rishyira tariki 24 Nzeri 2022. Ni igitaramo cyiswe "Ikirombe cya Karigombe Album launch".
Ku isaha ya saa 00:00 ni bwo abahanzi batangiye kwinjira nyuma y'uko itsinda rya Seruka ryari risoje gususurutsa abitabiye imurikwa
rya Album ya Karigombe.
Kate Gustave yahawe urubyiniro ku isaha ya 00:26 atangira
ashima Karigombe wabashije gutunganya Album ye ya mbere akaba yatumye abantu
bahura anashima n’abandi bahanzi bose bemeye kumushyigikira.
Ku isaha ya saa 00:31 ni bwo Karigombe yahawe urubyiniro
maze ahita atangira kuririmba indirimbo ze nta gutegwa ari na ko ajyanirana n’abakunzi be
bari baje kumushyigikira.
Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zirimo Sando
Ku isaha ya 00:44 hakiriwe Riderman winjiriye mu ndirimbo Holo
akomereza ku zirimo Inzozi Mbi Zabo, Ntakibazo yahuriyemo na Urbana Boyz na
Bruce Melodie, Till I Die nayo yahuriyemo na Urban Boyz.
Uyu muhanzi wibanze ku ndirimbo ze za cyera, yasoje ku isaha
ya saa 00:59 ashima abaje gushyigikira bose Karigombe.
Ku isaha ya 01:00 ni bwo Ben Adolphe yahawe umwanya wo kwiyerekana ahera ku ndirimbo yakoranye na Platini P yitwa "Aba Ex" akurikizaho iyo aheruka gushyira hanze yise "Rimwe".
Yahise aboneraho gushima Karigombe avuga ko kugera ku
rwego rwo kumurika Album atari urugendo rworoshye.
Ubwo Ben Adolphe yasozaga, Anita Pendo yahawe umwanya ahagana ku isaha ya saa 01:10, anyura abantu.
Saa 01:15 ni bwo Yvanny Mpano yahawe umwanya yinjirira mu
ndirimbo ye yanditse amateka yitwa Ndabigukundira akurikizaho iyitwa Amateka
yafashijwemo n’inkumi yamubyinishije karahava.
Bitunguranye, Racine na we yitabiriye igitaramo cya Karigombe
anahabwa umwanya wo kwivuga nk’umuraperi.
Ku isaha ya saa 01:30 ubwo abashyushyarugamba bajyaga kwakira Bull Dogg, babanje gushyira amavi hasi, bavuga ko akwiye icyubahiro.
Afatanije ijambo ku rindi n’abakunzi be, baririmbanye indirimbo zirimo Kaza Roho, Ayo arya ni ayanjye yishimiwe n’abantu bagacinya karahava.
Bull Dogg yaririmbye kandi indirimbo zirimo imfubyi, Mood n'iyo yakoranye na Tom Close yitwa ‘Igikomere’.
Nyuma yafashe umwanya avuga ukuntu yahuye na Karigombe akamubonamo
impano akamufasha atamugoye kuko yamubonagamo kuzagera kure.
Saa 01:57 ubwo Bull Dogg yavaga ku rubyiniro, Karigombe
yafashe umwanya wo gushimira abamushigikiye bose ati: "Ndashimira buri muntu
wese waje kunshyigikira kandi nkabiseguraho kuba Fireman atabashije kuboneka [yagize] ikibazo
cy’uburwayi."
Yahise yongera gutaramira abantu mu buryo bwagutse kurusha
mbere, yibanda ku ndirimbo ziri kuri Album ye "Ikirombe" cya Karigombe.
Saa 02:05 ni bwo igitaramo cyo kumurika Album ya Karigombe cyashyizweho akadomo.
Karigombe yamuritse Album ye ya mbere
Riderman yifatanije na Karigombe mu imurikwa rya Album ye
Ben Adolphe yashimye ubutwari bwa Karigombe
Anita Pendo ari mu bashyushyarugamba bayoboye igitaramo cyo kumurika Album ya Karigombe
Yvanny Mpano yifatanije na Karigombe
Racine yatunguye Karigombe
Bull Dogg yavuze ko yabonye impano ya Karigombe bahura bwa mbere amushimira umuhate
Karigombe yashimye abaje kumushyigikira bose
Ibyishimo byari byose ku bari mu kabyiniro ka Bahaus bari baje gukurikirana imurikwa rya Album ya Karigombe
Kate Gustave ni umwe mu bashyushyurugamba bayoboye igitaramo cya Karigombe
AMAFOTO-NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM