RFL
Kigali

Ibintu bikomeje kuryoha: Igitaramo cya Karigombe cyo kumurika Album kirarimbanije-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2022 21:50
0


Umuraperi Karigombe uri mu batanga icyizere cyo kuba urufatiro rw’iyi njyana mu kinyacumi kiri imbere, agiye kumurika Album ya mbere yise ‘Ikirombe’.



Nk’uko bimaze iminsi byamamazwa mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga, wa munsi wageze aho Karigombe agiye kumurikira isi Album amaze imyaka 5 atunganya nk’uko aheruka kubitangaza, avuga ko yatangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2017.

Aba mbere bakaba bamaze kugera mu kabyiniro ka Bahauss kari i Nyamirambo, aho bari kwakirwa n’abashinzwe umutekano babasaba amatike bishyuriyeho no kureba niba barikingije icyorezo cya COVID-19. Nyuma yaho, ubundi bagahabwa ibyicaro n’inkumi z’ubwiza zihakorera uwifuza icyo kunywa n’amafunguro na we akabihabwa, ari nako kandi umuziki bumva umuziki ucuranzwe mu buryo bwa Live na Band yitwa Seruka.

Itike zikaba zaraguzwe ariko no ku muryango hashyizweho uburyo bwo korohereza abakiriya bari baracikanwe, bagurishwa amatike ahagaze ibihumbi 3Frw ahasanzwe n’ibihumbi 5Frw mu myanya y’icyubahiro.

Karigombe kandi araza gushyigikirwa n’abandi baraperi barimo Fireman, Bull Dogg n’umwami w’ibisumizi Riderman umubereye nk’umubyeyi n’umujyanama mu muziki, kimwe n’abahanzi nka Yvan Mpano na Ben Adolphe.

Uretse kuba ari umuraperi, Karigombe ni umwanditsi, umucuzi w’indirimbo n’umucuranzi mwiza w’ingoma wanabyigiye ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Samusure ari mu bahageze ku ikubitiro

Itsinda ry'abiganjemo abakobwa bari kwakira abitabiye iki gitaramoUmwe mu bakobwa bari kwakira abakomeje kugera ahari kubera iki gitaramo

Umuziki ucuranzwe unaririmbwe mu buryo bwa Live uri kujya mbere

Abantu hari kubanza kurebwa ko bujuje ibisabwa

Itsinda ry'abashinzwe umutekano w’ahagiye kubera igitaramo cyo kumurika AlbumUwifuza icyo ibyo kunywa n'amafunguro ari kubigezwahoBand ya Seruka niyo ikomeje gususurutsa abamaze kuhageraUmwe mu bacuranzi ba Seruka Band 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND