Shaddyboo wagereranije ubuzima n'amafaranga ari mu bihe byiza i Dubai-AMAFOTO

Imyidagaduro - 23/09/2022 1:53 PM
Share:
Shaddyboo wagereranije ubuzima n'amafaranga ari mu bihe byiza i Dubai-AMAFOTO

Umushabitsi n’umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho n'abarenga Miliyoni, ari kubarizwa i Dubai.

Mu butumwa yashyize hanze yagize ati:"Nutakaza amafaranga niyo yonyine uzabura, ariko nutakaza igihe, uzaba urimo utakaza igice cy’ubuzima bwawe."

Aya magambo yaherekesheje amafoto amugaragaza yishimye ari hafi y’inzu ndende iri mu mujyi wa Dubai yitwa Burj Khalifa.

Mu minsi micye ishize ni bwo Shaddyboo yaherukaga gusangiza abamukurikira amashusho ari mu ndege agana United Emirates Arab.

Hari kandi n’ubundi butumwa yasangije abamukurikira ari muri Hoteli yongeraho ati: "Ntiyitaye ku ikamba yahisemo inkota."

Agaragaza ko atita ku cyo isi yamutekerezaho n'iby’icyubahiro, ahubwo akomeje umurego yubaka ubuzima. 

Mu busanzwe Mbabazi Shadia ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa akaba azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Afite agahigo ko kuba ari we munyarwandakazi wabashije kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram mbere y’abandi.

Ari mu banyarwandakazi bavuga rikijyanaNi ikimenyabose mu mideliMuri iyi minsi ahugiye mu bikorwa by'ubushabitsi cyaneNtagisiba kugira abantu inama


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...