Mu butumwa yashyize hanze yagize ati:"Nutakaza amafaranga niyo yonyine uzabura, ariko nutakaza igihe, uzaba urimo utakaza igice cy’ubuzima bwawe."
Aya magambo yaherekesheje amafoto amugaragaza yishimye ari hafi y’inzu ndende
iri mu mujyi wa Dubai yitwa Burj Khalifa.
Mu minsi micye ishize ni bwo Shaddyboo yaherukaga gusangiza abamukurikira
amashusho ari mu ndege agana United Emirates
Arab.
Hari kandi n’ubundi butumwa yasangije abamukurikira ari muri Hoteli yongeraho ati: "Ntiyitaye ku ikamba yahisemo inkota."
Agaragaza ko atita ku cyo isi yamutekerezaho n'iby’icyubahiro, ahubwo akomeje umurego yubaka ubuzima.
Mu busanzwe Mbabazi Shadia ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa akaba azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda nk’umwe mu bakoresha imbuga
nkoranyambaga cyane.
Afite agahigo ko kuba ari we munyarwandakazi wabashije kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram mbere y’abandi.
Ari mu banyarwandakazi bavuga rikijyana
Ni ikimenyabose mu mideli
Muri iyi minsi ahugiye mu bikorwa by'ubushabitsi cyane
Ntagisiba kugira abantu inama