RFL
Kigali

Hagiye kuba Miss World Paradise mu gihe u Rwanda rutarakomorera amarushanwa y’ubwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2022 20:14
2


Ikigo Embrace Africa cyatangaje ko kigiye gutangiza irushanwa Mpuzamahanga ry’ubwiza ryiswe “Miss World Paradise”, rizitabirwa n’u Rwanda igihe amarushanwa y’ubwiza azaba yongeye gukomorerwa, dore ko yahagaritswe muri Gicurasi 2022.



Embrace Africa imaze imyaka itandatu yohereza abakobwa guhagararira ibihugu byabo hirya no hino ku Isi, mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye kandi akomeye.

Irushanwa rya Miss World Paradise batangaje ko bagiye gutegura, rizabera mu gihugu cya Namibia ku nshuro yaryo ya mbere. Rigamije guteza imbere ubukerarugendo muri rusange.

Ibihugu birenga 30 kuri ubu byatangiye gutegura amarushanwa y’imbere mu gihugu, azasiga hamenyekanye abazabihagararira muri Miss World Paradise rizaba muri Gicurasi 2023.

Biteganyijwe ko ibihugu 80 byo ku Isi ari byo bizitabira iri rushanwa. Kuri ubu mu Rwanda, hategerejwe amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza ari nayo azatuma amarushanwa nka Miss Global Beauty, Miss Rwanda, Miss Earth Rwanda, Mister Rwanda n’andi yemererwa gukora hakaba hanatorwa umukobwa witabira Miss World Paradise.

Miss Ndekwe Paulette uri mu bagize Embrace Africa, yabwiye InyaRwanda ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa azatorwa igihe amabwiriza agenga amarushanwa azaba yatangajwe, kuko ari bwo bizaba bitanga uruhushya.

Avuga ko iri rushanwa rizafasha benshi mu bakobwa gukabya inzozi zabo. Ati “Kandi icyo twifuza ni uko twagaragara mu marushanwa mpuzamahanga (nk'u Rwanda) nk'ibindi bihugu kuko nabyo bigira umumaro mu iterambere ry'Igihugu, ni inzozi zidakwiye kwirengangizwa kuko urubyiruko rutari rucye rwifuza guhagararira U Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.”

Uyu mukobwa avuga ko igihe amabwiriza azaba asohotse azakurikizwa, hagatorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda Muri Miss World Paradise 2023.

Amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yahagaritswe ku wa 9 Gicurasi 2022. Arebwa n’iki cyemezo arimo Miss Earth Rwanda, Miss Supranational, Miss Global Beauty Rwanda na Mister Rwanda [Biteguraga kujya mu mwiherero ‘Boot Camp’] n’andi.

Ubwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashyiraga hanze itangazo rihagarika ibikorwa bya Miss Rwanda, Inteko y’Umuco yandikiye abategura Mister Rwanda ubutumwa bwa email ko bagomba kuba basubitse umwiherero wari ugiye kuba (Boot Camp).

Kuva icyo gihe byavuzwe ko hari amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ari gutegurwa n’Inteko y’Umuco, ariko amaso yaheze mu kirere.

Kuba amarushanwa y’ubwiza yarahagaritswe mu Rwanda, byagize ingaruka kuri Umulisa Charlotte wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yasojwe mu mu gihe gishize mu gihugu cya Poland.

Mbere y’uko irushanwa risozwa, uyu mukobwa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko atagihagarariye u Rwanda, kubera ko amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yahagaritswe.

Umukozi w’Inteko y’Umuco uri mu kanama gashinzwe gukurikirana ibihembo by’abitabiriye Miss Rwanda, Utamuriza Urusaro Carine wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2009, yavuze ko aya mabwiriza ari kunozwa, hanarebwa ibikeneye kuvugururwa.

 

Aba ni bamwe mu bakobwa bamaze kwemeza guhagararira ibihugu byabo muri Miss World Paradise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbabazi Aimée1 year ago
    None se harabura iki ngo amabwiriza asohoke n'abakobwa b'abanyarwanda babe bahatana mu gihugu hagati bityo uzagenda azagire igihe cyo kwitegura? Reka twizere ko ababishinzwe barimo kubyitaho kuko dufitiye icyizere Ubuyobozi bw'igihugu cyacu ku ruhande rwo kureberera inyungu z'urubyiruko.
  • Kayitesi Francine1 year ago
    Utiha ntiyihuta. Gusa Miniyouth nishyiremo ubushake hari urubyiruko ruri kuva mu myaka yo kwitabira Amarushanwa y'ubwiza. Kdi gusubiza imyaka inyuma ntibyakunda. Igihe cya Corona cyatwaye umwanya none n'amabwiriza yongeyeho akayo. Rwose nibatubabarire basohore amabwiriza tugerageze amahirwe bigishoboka. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND