Kigali

Tonzi na Alpha bamaze iminsi i Burayi mu biruhuko bibarutse umukobwa wa gatatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2022 19:03
1


Umuryango wa Tonzi na Alpha uri mu mashimwe yo kwibaruka umwana w'umukobwa wabonye izuba kuri uyu wa Kane tarik 22 Nzeri 2022. Ni nyuma y'iminsi itari micye bamaze baryoherwe n'ubuzima mu biruhuko i Burayi.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tonzi yavuze ko yibarutse umukobwa. Yavuze ko bishimiye kwakira impano nziza Imana ibahaye. Ati "Mutima wanjye himbaza Uwiteka,..Zaburi 103. Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n'Imana".

Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu ndirimbo "Ushimwe", yashimiye cyane umugabo we Alpha Gatarayiha ku bwo kumuhesha umugisha wo kwibaruka umukobwa wa gatatu.

Tonzi yabwiye inyaRwanda yibarutse umwana w'umukobwa witwa Gatarayiha Mwiza Talya. Uyu mwana abaye umukobwa wa gatatu yibarutse nyuma ya Gatarayiha Holy Grania wavutse mu 2016 na Gatarayiha Given Galta wabonye izuba mu 2013. Bakuru ba Talya, bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tonzi yibarutse umukobwa wa gatatu nyuma y'uko yari yagiye i Burayi mu biruhuko n'umugabo we ndetse no mu bukwe bw'umuvandimwe we. Yahakoreye ibikorwa by'umuziki birimo 'Collabo' ndetse na EP izasohoka vuba hamwe n'amashusho yayo. 

Iyi EP, yatunganyijwe na Producer Didier Touch mu buryo bw'amajwi, amashusho akorwa na Julien B na Carpet. Iriho indirimbo y'ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yamukoreye. Yateguje ibikorwa byinshi bijyanye n'umuziki nk'uko yiyemeje kuticisha irungu abakunzi b'umuziki we.

Tonzi yibarutse umukobwa

Tonzi yibarutse kuri uyu wa Kane


Tonzi hamwe n'umugabo we Alpha


Tonzi na Alpha bungutse umukobwa wa gatatu wiyongera kuri Holy na Given

AMAFOTO YA TONZI NA ALPHA BARI MU BIRUHUKO 


Bamaze iminsi mu biruhuko i Burayi

Tonzi yateguje indirimbo nshya z'amashimwe

REBA HANO "UMUGISHA" YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k2 years ago
    ibyishimo n,impundu bitahe mu muryango wanyu kandi gusubirayo nta mahwa muri umuryango utanga urugero k'umiryanga Uwiteka abahezagire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND