Umuhanzikazi Alyn Sano yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Radiyo’, aho ashimangira ko yaririmbye ku mukobwa unezerewe mu rukundo kandi umukunzi we amumara ipfa bitandukanye n’uwa mbere.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu
wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, nibwo uyu mukobwa yashyize hanze amashusho y’iyi
ndirimbo yakozwe n’umuhanzi Chriss Eazy.
Ni nyuma y’amezi atatu
yari ashize uyu mukobwa ashyize hanze indirimbo ‘Fake Gee’, igikunzwe muri iki
gihe. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe, uko iminsi yagiye yicuma kugeza n’ubu.
Alyn Sano yabwiye
InyaRwanda ko ashingiye kuri gahunda yihaye mu muziki we, yari yaratinze
gusohora indirimbo.
Ati “Ahubwo naratinze.
Naratinze, ndamutse mfite ubushobozi nanjya nsohora indirimbo buri kwezi.”
Uyu mukobwa avuga ko ibyo
yaririmbye byuzuzanya n’indirimbo ye ‘Fake Gee’, ari nayo mpamvu aririmbamo
kuri wa mukobwa yaririmbye mu ndirimbo ‘Fake Gee’ noneho unezerewe mu rukundo, nyuma yo
gutandukana n’umusore akabona undi umumara ipfa.
Yavuze ati “Ni uwo ‘Fake Gee’ nyine navuze ubushize (Mu ndirimbo Fake Gee). Ni wa mukobwa watandukanye n’umusore
nyuma akaza kubona undi bakundana, akamunezeza ku buryo ubu ashimangira ko
aryohewe. Ni ugushimira uwo muntu mukundana nyine, uri kumubwira ngo wowe umeze
neza ntabwo uri nk’uwubushije.”
Muri iyi ndirimbo hari
aho aririmba agira ati "Kwanza urabashije sha aah. Uzimya ibyo wakije
rata. Nturi nk'utwo navuze Last time [Mu ndirimbo Fake Gee]. Tumwe dukoramo
nk'utwana. Shyira shene iri trend now. Komeza uzengurutse tha line. Birasamira calm
down. Cana vuba please baby.”
Urubuga rwa Youtube
rugaragaza ko indirimbo ya mbere Alyna Sano yasohoye yitwa ‘Nta bisa’, imaze
imyaka itanu isohotse.
Uyu mukobwa avuga ko kuva
kuri iriya ndirimbo twavuze haruguru kugeza ku ndirimbo ari gusohora muri iki
gihe, azifata nk’iziri kuri Album ye ya mbere.
Akavuga ko ari gutekereza gutegura izindi ndirimbo nshya zizaba ziri kuri album ye ya kabiri, ataramenya igihe azayishyirira hanze.
Alyn Sano yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Radiyo”
Alyn yavuze ko ari uruhererekane rw’inkuru yaririmbye, rugeze aho umukobwa yishimira ko yabonye umumara ipfa
Alyn yavuze ko indirimbo
amaze gusohora azifata nka album ye ya mbere
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RADIYO’ YA ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO