RFL
Kigali

Aryoha asubiwemo! Impamvu Zilha na Paco biyambuye amakabutura mu gitaramo ‘Rap City’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2022 16:02
0


Kimwe mu byaranze igitaramo cy’ijoro rya Hip Hop cyiswe ‘Rap City’ ni abaraperi Zilha na mugenzi we Paco biyambuye amakabutura n’inkweto bari bambaye, bakabitera mu bihumbi by’abantu bari bitabiriye iki gitaramo.



Cyabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, aho cyaririmbyemo abaraperi 11 barimo Oda Paccy, Riderman, Bull Dogg, Ish Kevin, Kivumbi King, Angel Mutoni, Mistaek, Fireman, Bushali, B-Threy, Ariel Wayz na Zilha.

Bisa n’aho ari cyo gitaramo cya mbere gihuje abaraperi mu Rwanda. Gusa hari amasura ataragaragaye ku rutonde rw’abaririmbye, barimo P Fla ukunze kwiyita ‘Imana y’i Rwanda’, Diplomate, Jayc n’abandi.

Cyatangiye kwamamazwa kuva mu byumweru bitatu bishize, giherekezwa n’amarushanwa y’abiyumvamo impano yo kurapa batondekanya amagambo.

Iki gitaramo cyatumye umuraperi Oda Paccy yongera kugaragara ku rubyiniro, nyuma y’igihe kinini cyari gishize atagaragara.

Anaherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise “Imbere muri njye”. Aririmba akomeza abari kunyura mu bihe birushya umutima.

Oda aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’ibintu byinshi “ahishiye abafana be n’abakunzi b’umuziki.”

Iki gitaramo cyateguwe gihuzwa n’irushanwa ryo kugaragaza impano mu rubyiruko. Byasabaga ko ushaka guhatana yiyandikisha, hanyuma akifata video aririmba imwe mu ndirimbo ashaka n’ibindi.

Zilha na Paco baratunguranye! Aba basore binjiye muri iki gitaramo bagendera ku magare akunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali, yifashishwa n’abanyamaguru baba bashaka kujya cyangwa se kuva ahantu runaka.

Akunze kuba aparitse imbere y’Umujyi wa Kigali no mu bindi bice. Binjiye ku rubyiniro bari kuri aya magare, ari nako baririmba zimwe mu ndirimbo zabo.

Bwari ubwa mbere Zilha aririmbye mu gitaramo kinini nk’iki, kimwe na mugenzi we Paco byari uko.

Ubwo biteguraga kuva ku rubyiniro, aba basore baririmbye indirimbo ‘Zararyoshye’, ari nako bakuramo amakabutura n’inkweto bari bambaye babitera mu bafana.

Zilha yabwiye InyaRwanda ko babikoze mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo yabo. Ati “Twakuyemo amakabutura mu buryo bwo gususurutsa abafana, cyane ko icyo twashakaga kwerekana ari izina ‘Zararyoshye’ ryari ryanditse inyuma ku makabutura y’imbere (Boxers) ari nayo ndirimbo twasorejeho.”

Paco wari kumwe na Zilha ku rubyiniro, asanzwe ari Producer w’indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ni nawe ukora nyinshi za Zilha.

Zilha ashimangira ko no kugenda ku igare muri iki gitaramo atari ibintu bahubukiye, kuko biri mu byo yari yateguriye abafana be. Ati “Kuza ku magare nabyo byari kimwe mu bitekerezo nari natekerejeho kugaragaza hariya (ku rubyiniro).”

Muri iki gitaramo aba basore baririmbye indirimbo nka ‘Twubahwe remix’, ‘YPK (Young Paul Kagame)’, ndetse na ‘Zararyoshye’ ari nayo basorejeho.

Zilha ashimangira ko gutanga inkweto n’imyambaro nabyo atari ibintu bahubukiye, kuko bari bateguye ibindi byo kwambara. Ati “Yego! Nyuma yo gutanga biriya hari ibindi byari biteganyijwe harimo n’inkweto rwose.”

Uyu muraperi avuga ko iki gitaramo cyaberetse ko abafana bari babakeneye. Ni ibintu avuga ko byamuhaye imbaraga zo gukomeza mu rugendo rw’umuziki we.

Ati “Byatweretse ko abafana batwiteguye kandi badushaka cyane, kuko iriya yariyo nshuro yanjye ya mbere nkoze igitaramo mu ruhame.” 

Kanda hano urebe amafoto menshi y'iki gitaramo:

Zilha na Paco batangaje ko bakuyemo amakabutura mu rwego rwo kwamamaza indirimbo yabo bise ‘Zararyoshye’


Uhereye ibumoso: Zilha muri ‘Boxer’ yijimye, Paco muri ‘Boxer’ yerurutse-Uwa nyuma ni Dj Jos (Dj wihariye wa Zilha) 

Zilha yavuze ko kugendera ku igare mu gitaramo, ari ibintu bari bamaze igihe batekerezaho 

Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo, banakoze indirimbo yo kunamira abarimo Buravan, Jay Polly na Yanga baherutse kwitaba Imana 

Abanya-Kigali bongeye kugaragariza urukundo injyana ya Hip Hop 

KANDA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZARARYOSHYE' YA ZILHA

">
BUSHALI YATUNGUYE BENSHI AZANA IMFURA YE KU RUBYINIRO

">
RIDERMAN NA BULL DOGG BONGEYE KUGARAGAZA KO BAHAGAZE BWUMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND