Ni yo album ya mbere uyu
muhanzi agiye gushyira hanze kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi
wigenga. Ndetse, avuga ko yitsa cyane ku buzima bwe mu muziki.
Soldier aherutse
kuririmba mu gitaramo ‘Trapish Concert II’ cyaririmbyemo Umunya-Nigeria, Fabian
Okike uzwi nka Singah. Yanaririmbye mu gitaramo cy’iserukuramuco ATHF|MTN
cyaririmbyemo Sheebah Karungi, Kizz Daniel n'abandi.
Akorana bya hafi
n’abarimo Ish Kevin, Logan Joe n’abandi benshi bahuriye ku guteza imbere
injyana ya Kinyatrap na Trappish.
Indirimbo ye ya mbere
kuri iyi album yayise ‘My name’ (Izina ryanjye). Yabwiye InyaRwanda ko
yayanditse ashaka “kuvuga ko ntajya nshika intege ahubwo ngerageza buri kimwe
cyanteza imbere nkisanisha’.
Akungamo ati “Ni
indirimbo ivuga ku buzima bwanjye mbayemo mu muziki n’uko mfatwa mu muziki."
Anavuga ko yanditse iyi
ndirimbo yisanisha na rurangiranwa mu mukino wa Baskteball ku Isi, Kobe Bryant
uherutse kwitaba Imana, waragaragaje kudacika intege mu rugendo rw’uyu mukino
watumye aba icyamamare ku Isi, kandi asarura agatubutse.
Ku wa 27 Mutarama 2020,
nibwo Kobe Bryant hamwe n'umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bapfiriye mu
mpanuka y'indege ya kajugujugu yahitanye abantu icyenda, aho yaguye ahitwa
Calabas muri California.
Asobanura impamvu
yisanishije na Kobe Bryant, Soldier Kid yagize ati “Ni uko ari umwe mu bantu
nakunze bafite amateka meza mu mukino wa Basketball kandi wageze ku rugendo rwe
rwo gukina."
Agakomeza ati “Nisanisha
na Kobe muri iyi ndirimo gusa. Ariko Album (yose) izagaruka cyane ku buzima
bwanjye."
Uyu muhanzi yumvikanisha ko album ye ayitezeho ‘kumufasha kwaguka’ mu rugendo rw’umuziki we.
Mu buryo bw’amajwi
(Audio) iyi ndirimbo ‘My name’ yabaye iya mbere kuri album ye yakozwe na
Bailey99beats n’aho amashusho (Video) akorwa na Jovan Pro.
Muri iyi ndirimbo ye
harimo umurongo yaririmbye abantu bakunze cyane, aho avuga ngo ‘mfite inzara
itamarwa na nuddles’. Bishatse gusobanura ko “nsonzeye gutera imbere aho kuba
ibiryo."
Soldier Kid yavutse yitwa
Mugisha Landry, yabonye izuba ku wa 2 Nzeri 2002. Imyaka ibiri irashize ari
muziki, kandi yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Ish Kevin,
Ariel Wayz, Kivumbi King, Kenny K-Shot n’abandi.
Asanzwe anafite itsinda ry’abaraperi n’inshuti ze yise ‘2glock’, yifuza ko igihe kimwe
rizahindukamo inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'Label'.
Ati “Inzozi zanjye rero kuri iyi ‘2glock’ ndifuza ko nzagira igihe ikaba nka lebel izana abahanzi badafite ubushobozi mu muziki neza cyane nk’uko Marvin Records n’izindi zimeze."
Uyu musore azwi cyane mu
ndirimbo zirimo nka ‘Baddest’, ‘Mariya’ yakoranye na Ish Kevin n’izindi.
Soldier Kid yatangiye
gushyira ahagaragara indirimbo zigize album ye ya mbere yise “Street Made
Product "
Soldier Kid avuga ko iyi
album izumvikanisha ubuzima bwe bwihariye. Ati “Abantu bambona nk’umuhanzi
ukizamuka ariko muto."
Soldier mu ndirimbo ye ‘My
name’ yisanishije na Kobe Bryant kubera ko yanyuzwe n’imikinire ye

Mu gihe cy’imyaka ibiri
ishize ari mu muziki, uyu musore yakoranye n’abarimo Ish Kevin, Ariel Wayz n’abandi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY NAME’ YA SOLDIER KID
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BADDEST’ YA SOLDIER KID