Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda (MINICOM), yasabye abacuruzi bose b'imikino y'amahirwe ikoreshejwe ibiceri kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Ubucuruzi
bw'imikino y'amahirwe ikinwa hakoreshejwe igiceri (Slot Machines) "ibiryabarezi" (izina yahawe), Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda mu Rwanda (MINICOM), yasabye ko
abakora ubu bucuruzi ko bagomba kubumenyekanisha bitarenze tariki 20 Ukwakira
2022.
Minisiteri
yasabye ko buri wese umenyekanisha ubu bucuruzi agomba gutegura neza inyandiko
igaragaza umwirondoro wa nyir'imashini, nimero ya telefone na imeli (email)
aho icyo gikorwa giherereye.
Imikino
y'amahirwe ikinwa hakoreshejwe igiceri n'imwe mu mikino y'amahirwe yasakaye mu
gihugu cyose aho ikinwa n'ingeri hafi yazose uhereye ku giceri cy'ijana ukaba
wabasha gukina nta nkomyi.
Umwe mu mikino y'amahirwe yoroshye gukina kandi idahenze
TANGA IGITECYEREZO