RFL
Kigali

Abacuruza “ibiryabarezi” basabwe kubyandikisha aho biri hose

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/09/2022 12:45
0


Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda (MINICOM), yasabye abacuruzi bose b'imikino y'amahirwe ikoreshejwe ibiceri kumenyekanisha ibikorwa byabo.



Ubucuruzi bw'imikino y'amahirwe ikinwa hakoreshejwe igiceri (Slot Machines) "ibiryabarezi" (izina yahawe), Minisiteri y'Ubucuruzi n'inganda mu Rwanda (MINICOM), yasabye ko abakora ubu bucuruzi ko bagomba kubumenyekanisha bitarenze tariki 20 Ukwakira 2022.

Minisiteri yasabye ko buri wese umenyekanisha ubu bucuruzi agomba gutegura neza inyandiko igaragaza umwirondoro wa nyir'imashini, nimero ya telefone na imeli (email) aho icyo gikorwa giherereye.

Imikino y'amahirwe ikinwa hakoreshejwe igiceri n'imwe mu mikino y'amahirwe yasakaye mu gihugu cyose aho ikinwa n'ingeri hafi yazose uhereye ku giceri cy'ijana ukaba wabasha gukina nta nkomyi.

Guhera ku mudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere, ikiryabarezi cyose aho kiri kigomba kuba kizwi ndetse n'umwirondoro wa nyiracyo 

Umwe mu mikino y'amahirwe yoroshye gukina kandi idahenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND