Itsinda rikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo rya Alarm Ministries, ryateguye igitaramo “Alarm Sound Season 1” cyo guhimbaza Imana mu rwego rwo gutaramana n’abakunzi baryo ku bw’urukumbuzi bari babafitiye mu gihe cy’imyaka ibiri yari ishize badataramana.
Alarm iri mu matsinda
yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, dore ko ryashinzwe mu 1999. Yakoze kandi ishyira ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka ‘Turakomeye’,
‘Songa Mbele’, ‘Hashimwe’, ‘Jehovah ushyizwe hejuru’ n’izindi nyinshi.
Iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango
basaga 100 barimo abaririmbyi n’abandi bakora imirimo inyuranye mu murongo w’ivugabutumwa.
Mu 2019, iri tsinda
ryakoze igitaramo bise “20 Years Anniversary Celebration Live Concert” bizihiza
imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and
Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.
Umuyobozi wa Alarm
Ministries, Rushikama Niyo Justin, yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki
gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19, aho
batabashije gutaramana n’abakunzi babo kubera ingamba zagiye zikazwa mu rwego
rwo kwirinda.
Ati “Twateguye iki
gitaramo kugira ngo tubashe gutaramana n’abakunzi bacu. Kugira ngo tujye mu
mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana. Bivuze ko hari agaseke tubahishiye,
twateguriye abakunzi bacu kugira ngo tuzagapfundure nyuma y’icyo gihe kirekire
tutabana n’abo.”
Rushikama yavuze ko mu rwego rwo kwishimana n’inshuti zabo n’abakunzi babo nta wundi muhanzi batumiye uzaririmba muri iki gitaramo.
Ati “Alarm nitwe tuzaririmba twenyine. Nta bandi
twatumiye, ni ukugira ngo dutaramane n’abakunzi bacu tumarane igihe nabo,
tubahe umwanya wo kujyana n’abo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki ni cyo gitaramo cya
mbere iri tsinda riteguye, ariko bizakomeza kuba ngaruka mwaka. Icy’uyu mwaka
kizaba ku wa 2 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.
Justin Ati “Mu yandi
magambo ibitaramo byose bya Alarm niko bizajya biba bimeze, bizajya biba byitwa
‘Alarm Sound’ twongereho inshuro igezweho. Twumva ko bizajya biba buri mwaka, igihe
hatabayeho izindi mbogamizi.”
Uyu muyobozi akomeza
avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, bakoze imyiteguro ihagije yaba mu
buryo bujyanye no kuririmba, gutegura indirimbo bazaririmba, ndetse iki
gitaramo kizaba bafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo.
Yavuze ko nka Alarm
Ministries bazashimishwa no kuba iki gitaramo kikitabiriwe n’abahanzi b’indirimbo
zihimbaza Imana gusa, ahubwo n’abandi bakora indirimbo zisanzwe (Secullar).
Izi ndirimbo bazafatira
muri iki gitaramo bazagenda bazishyira ku rubuga rwa Youtube n’ahandi mu bihe
bitandukanye, mu rwego rwo kugaragaza ibyaranze iki gitaramo.
Iki gitaramo cyabo
kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Rushikama avuga ko iki gitaramo
kizaba n’umwanya mwiza wo guhimbaza Imana ‘ko muri ibi bihe bya Covid-19
yabiturindiyemo (Imana)."
Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150,000 Frw ku meza y’abantu batandatu.
Alarm Ministries yatangaje ibitaramo ngaruka mwaka yise "Alarm Sound" mu rwego rwo gutaramana n’abakunzi bayo
Alarm Ministries ivuga ko nta wundi muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo mu rwego rwo gushirana urukumbuzi n’abakunzi babo
Mu bihe bitandukanye, iri
tsinda ryakoze ibitaramo bikomeye rihembura imitima ya benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUNGU NI YULE YULE’ YA ALARM MINISTRIES
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YASATUYE’ YA ALARM MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO