Niyonzima Eliel Sando [Eliel Sando], umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki ndetse akaba arambye muri uyu mwuga, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi.
Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 ni bwo Eliel Sando yasangije abamukurikira inkuru y'incamugongo y'uko umubyeyi we yitabye Imana. Uyu mubyeyi we yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari amaze iminsi micye yivuriza dore ko yagezeyo kuwa 19 Nzeri 2022.
Eliel Sando yabwiye inyaRwanda ko umubyeyi yishwe n'indwara ya Cancer yo mu maraso. Iyi ndwara yayivurije mu bitaro binyuranye byo mu Rwanda, birananirana, biba ngombwa ko ajya kwivuriza mu Buhinde ari naho aguye.
Iyi ndwara yatinze kubonwa n'abaganga bo mu Rwanda. Baje kuyibona nyuma yo kohereza ibizamini hanze y'igihugu ari na bwo bahise basaba umuryango we kujya kumuvuriza hanze kuko hariyo amavuriro ajya ayivura igakira. Ntiyabashije guhita agenda kubera ibyangombwa no kuremba dore ko byasabye kugeda mu ndege yihariye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Eliel Sando yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiranye n'umubyeyi we waranzwe mu buzima bwe bwose n'umutima w'ineza ku bamuganaga bose. Ati ("...Nzahora iteka nibuka ibihe byiza twagiranye, urukundo rwawe kuri twe no kuri buri umwe. Ruhukira mu mahoro adashira Mubyeyi".
Ni inkuru yababaje abantu benshi barimo ab'amazina azwi mu myidagaduro bagiye bakorana na Eliel Sando mu mishinga itandukanye yaba iyo mu muziki no mu buzima busanzwe nka The Ben, Social Mula, Auddy Kelly, Tidara Kabendera, Ben Adolphe n'abandi.
Eliel Sando wabuze umubyeyi we, ni umwe mu bashyize itafari ku iterambere rya muzika nyarwanda. Mbere yo gutangira gutunganya imiziki abinyujije muri kompanyi yise "Eliel Filmz", yahoze ari gafotozi w'umwuga ndetse yanabaye umunyamakuru wa inyaRwanda.com. Ni we washinze itsinda ry'abaririmbyi b'abahanga b'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ryitwa Holy Music Ministry.
Eliel Sando yashavujwe n'urupfu rw'umubyeyi we
The Ben na Social Mula mu bihanganishije Eliel Sando
Producer Eliel Sando ari mu kababaro ko kubura umubyeyi we
TANGA IGITECYEREZO