Umuhanzi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiduhaye Micheline yakoze mu nganzo akoresheje ubuhanga asanganwe mu gucuranga no kuririmba, ashyira hanze igihimbano cye cya mbere cy’umwuka.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Micheline, yagize ati: ”Iyi ndirimbo nayikoze nyuma yo kumva ko hari
abantu batajya banezezwa no gufasha abandi, bakumva ko bakwigwizaho ubutunzi
kandi hari abantu babayeho nabi.”
Akomeza agira
ati:”Buri wese akwiriye kubaho afasha mugenzi we, bityo bakaba babafasha mu
buryo bashoboye. Nsabye Imana muri iyi ndirimbo nise ‘Ngomororera’ kumpa
umugisha, kugira ngo nanjye abanyegereye bawungirireho.”
Ngomororera
niyo ndirimbo ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana Uwiduhaye Micheline ashyize hanze, gusa uko Imana izamushoboza azakomeza komora
imitima binyuze mu bihangano by’umwuka.
Uwiduhaye Micheline, ni umwe mu bahanzi bazi kuririmba banicurangira aho anagenda yigisha abandi gucuranga ‘guitar’. Aherutse gukora ubukwe n’Umunyamakuru Kwizera Jean De Dieu, bwabereye mu Karere ka Rubavu ari naho batuye bombi.
Yashyize hanze indirimbo 'Ngomororera' mu buryo bw'amajwi, aritegura kuyikorera amashusho
Aheruka gukora ubukwe n'umunyamakuru Kwizera Jean de Dieu
KANDA HANO WUMVE 'NGOMORORERA', INDIRIMBO NSHYA YA MICHELINE
TANGA IGITECYEREZO