RFL
Kigali

Ubuzima: Mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo yigisha gukora imiti n’inkingo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/09/2022 20:24
0


I Kigali hasorejwe inama ya Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryigisha ubuganga "College of Medicine &Health Sciences", yiga ku nkingo.



Ku bufatanye na za Kaminuza 20 mu bihugu bigiza EAC n'ibigo bishinzwe ibijyanye n'inkingo mu Karere, byari mu nama yiga ku masomo agiye kwigishwa mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Post Graduate modules), kuva ku itariki 19 Nzeri kugeza ku ya 20 Nzeri 2022 I Kigali mu Rwanda hari hateraniye inama ihurije hamwe ibihugu bigize umuryango w'Afurika y' Burasirazuba "AC Regional Centre of Excellence for Vaccines, Immunization & Health Supply Chain Management".

Ni inama "Workshop" yari igamije kumurika aho integanyanyigisho z'amasomo yigisha gukora inkingo, imiti, n'ubugenzuzi bw’imiti (Quality Assurance and Quality Control) mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza zo muri biriya bihugu bigize EAC.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru Dr Stephen Karengera yagize ati: "lyi gahunda (Programme) izigisha abo mu bigo bishinzwe ubuziranenge bw'imiti (FDA) bo mu bihugu bya EAC ku rwego rw'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters degree). Kuva ejo rero twari twaje hano kuko twamaze gukora amasomo yo kwigisha, twahamagaye abo bireba tubereka amasomo abantu bagomba kwiga badatoranyije ndetse n'andi masomo yo gukurikirana mu kazi bakora haba muri labo (laboratory) y'uruganda, gukora imiti no gukora ibigo bigenzura imiti (Rwanda FDA) ukareba niba imiti n’isoko yujuje ubuziranenge.


Yasobanuye ko hari amasomo (modules) 10 yo kwiga nta gutoranya, ndetse n'andi atatu yo guhitamo. Aya masomo yose hamwe abo bireba bayemeje. Ati: "Twari dufitanye imikoranire na za kaminuza zitandukanye zo muri AC ariko n'abandi baturutse mu nganda, imiryango itari iya Leta, sosiyete sivile, ndetse n'abandi bose barebwa n’ 'ibijyanye n'imiti."

Kwigisha ibijyanye n'inkingo bigiye gushyiramo imbaraga, muri kiriya kiganiro kirambuye twagiranye na Dr Stephen Karengera yagaragaje ko hari inzitizi zo kubona aho ababyiga babyitoreza (hands on skills). Ati: "Dufite icyo kibazo muri rusange, ariko turi kureba uko twafatanya mu kurandura izo mbogamizi."


Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rukora inkingo 

Mu minsi iri imbere, mu Rwanda hazubakwa uruganda rukora inkingo rwa BionTech. Uru ruganda ruzakenera abakozi bazobereye ibijyanye no gukora inkingo n'imiti. Aha rero niho Dr Stephen Karengera ahera avuga ko bazohereza abajya kwiga bene ayo masomo ahari kaminuza ziteye imbere, bityo baze batange umusanzu muri ruriya ruganda no muri Afurika muri rusange. 


Ni integanyanyigisho izatangira kwigishwa muri Nzeri ya 2023. Ati: "Ubu dusoje kwerekana aho amasomo ageze, tugiye kuyohereza muri College of Medicine, nibivayo bizajya muri Postgraduate, nibivayo bijye muri Sena ya Kaminuza y'u Rwanda, nibivayo bijye muri HEC, ariko tuzabijyana no mu bihugu bya EAC kugira ngo nabyo bibyemere." Yasoje avuga ko gahunda ya mbere izatangira muri Nzeri ya 2023, ni mu gihe andi masomo azatangira mu 2024.









AMAFOTO: Ado_visual






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND