RFL
Kigali

Edouce Softman agiye gukora ubukwe na Rwiririza Delice witabiriye Miss Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2022 14:53
0


Umuhanzi Edouce Softman yatangaje amatariki y’ubukwe bwe na Nyinawumuntu Delice Rwiririza, aherutse kwambika impeta y’urukundo (Fiançailles) amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 nibwo Edouce yasohoye impapuro z’ubutumire (invitation), avuga ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 3 Ukuboza 2022.

Ni nyuma y’iminsi hafi 24 ishize uyu muhanzi afashe icyemezo cyo kwambika impeta Rwiririza, mu birori byabereye muri imwe muri hoteli iri hafi y’ikiyaga cya Kivu ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba.

Ubwo yambikaga impeta umukunzi we, Edouce yavuze ko abonye umugore w’ubuzima bwe bwose. Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka ‘Akandi ku mutima’, ‘Oxygen’, ‘My love’ n’izindi.

Ku wa 28 Kanama 2022, Rwiririza Delice yanditse kuri konti ye ya Instagram [Ni wo munsi yambikiweho impeta], avuga ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we w’ubuziraherezo. 

Yungamo ati “Ndagukunda cyane mukunzi. Sinjya ntekereza ubuzima tutari kumwe. Ndagukunda byimazeyo.”

Rwiririza yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, abasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

Uyu mukobwa aherutse gusoza amasomo muri Kaminuza y'Ubukerarugendo n'ikoranabuhanga (UTB), aho yize ibijyanye na ‘Airport Operation’.

Aherutse no gusoza amasomo muri ‘Hospitality Management, Sales and Marketing (Kuva 2019 kugeza 2021)' yize mu ishuri Excellent Talent Pool.





Ku wa 28 Kanama 2022 nibwo Edouce yateye ivi yambika impeta Rwiririza

Edouce Softman yatangaje amatariki y’ubukwe n’umukunzi we Rwiririza    

Rwiririza Delice yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2020


Ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, nibwo Edouce azakora ubukwe na Rwiririza   

Rwiririza aherutse gusoza amasomo muri Excellent Talent Pool






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIWOWE' YA EDOUCE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND