RFL
Kigali

Miss Irasubiza Alliance yashishikarije urubyiruko kwitabira inama ya YouthConnekt Africa-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/09/2022 12:23
0


Miss Popularity Irasubiza Alliance arashishikariza urubyiruko kwitabira inama ya YouthConnekt Africa izabera i Kigali kuwa 13 Ukwakira 2022.



Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, asobanura ku bijyanye n’iyi nama, Miss Alliance yavuze ko ari amahirwe kandi anavuga impamvu urubyiruko rukwiye kuyitabira.

Yavuze ko yifuza kubona urubyiruko rw’u Rwanda rufata iya mbere mu kubaka igihugu. Yizera ko iyi nama izaha ijambo urubyiruko rwifuza kugira icyo rwakora mu gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: ”Nifuza kubona urubyiruko rw’u Rwanda rufata iya mbere mu kubaka igihugu cyacu kandi nizera ko iyi nama ari amahirwe meza yo kugira ngo twigire ku bandi ibyo bagezeho, ndetse tunabigishe ibyo twe twagezeho”

Miss Alliance yavuze ko muri YouthConnekt Africa Summit, harimo irushanwa rizaha urubyiruko amahirwe yo gutsindira amafaranga yo gufasha imishinga yabo ijyanye no kubungabunga ibidukikije.


Miss Irasubiza yashishikarije urubyiruko kwiyandikisha 

Youth Connekt Africa Summit ni inama ihuza uribyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, hagamijwe kwiga ku bibazo byugarije umugabane wa Africa n'uburyo byagabanuka, no kwiga kwiterambere ry’ibyo bihugu. 

Intego ya YouthConnekt Africa Summit ya 2022 ni "Resilient youth, Resilient Africa".


Miss Alliance ni umwe mu bakobwa b’abahanga

Irasubiza Alliance yabaye Miss Populality mu mwaka wa 2020 muri Miss Rwanda. Ni umuyobozi wungirije wa Kigali Protocal, izi nshingano akaba azifatanya n’akazi ke ka buri munsi. 

Kanda hano wiyandikishe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND