RFL
Kigali

Impinduka mu gitaramo cya Vestine na Dorcas kubera ishuri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2022 17:16
2


Itsinda ry’abaririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryahinduye gahunda y’itariki bari kuzakoreraho igitaramo “Nahawe ijambo Album Launch Concert” kubera ko cyari guhurirana n’igihe bazaba bakiri ku ishuri.



Aba bakobwa bamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Papa’, bari baherutse gutangaza ko ku wa 18 Ukuboza 2022, ari bwo bazakora iki gitaramo cyabo cya mbere kizaranga urugendo rwabo mu muziki.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, inzu ireberera inyugu z’abahanzi ya M. Irene Entertainment ari nayo ifasha Vestine na Dorcas, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 kubera ‘gahunda y’ingengabihe y’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku wa 9 Nzeri 2022.'

Umunyamakuru Murindahabi Irénée ufasha aba bakobwa mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko itariki ya mbere batangaje yari kuzahurira n’igihe abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi nabo ubwabo ni abanyeshuri.

Yavuze ati "Harimo impamvu y’uko twatangaje itariki [Y’igitaramo] hatarasohoka ingengabihe y’amashuri. Twari twatangaje tariki 18 Ukuboza 2022 kandi kuri izo tariki abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi ubwabo ni abanyeshuri. Biragoye gukora igitaramo abandi bari ku ishuri nabo bari ku ishuri. Ni uko tugishyize [Igitaramo] ku itariki 24 Ukuboza, kuko bazataha tariki 23 Ukuboza 2022.”

Murindahabi yavuze ko nta mbogamizi zizabaho mu kuba Vestine na Dorcas bakwitegura iki gitaramo, kuko muri ibi biruhuko by’ishuri bakomeje imyiteguro y’iki gitaramo bazakora mu Ukuboza 2022. Ati “Ikiruhuko cyose bakimaze muri ‘repetition’.”

Ni cyo gitaramo cya mbere aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Iri tsinda ryamamaye mu gihe gito binyuze mu ndirimbo bakoze zirimo nka ‘Nahawe ijambo’ bitiriye album ya mbere bazanamurika muri iki gitaramo, ‘Adonai’, ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’ n’izindi zitandukanye. 

Vestine na Dorcas batangaje ko igitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali 

Vestine na Dorcas bavuze ko igitaramo cyabo bacyise ‘Nahawe Ijambo’ ari nayo ndirimbo bitiriye album yabo ya mbere


Imyaka ibiri ishize, Vestine na Dorcas binjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana 

Vestine na Dorcas bavuze ko bitewe n’ishuri bahisemo guhindura itariki y’iki gitaramo

VESTINE NA DORCAS BAHERUTSE KURIRIMBA MU GITERANE GIKOMEYE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHAWE IJAMBO' YA VESTINE NA DORCAS

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabiyaremye jonas1 year ago
    Muhezagirwe kabisa
  • AYISHAKIYE10 months ago
    NDASHAKAINDIRIMBO





Inyarwanda BACKGROUND