RFL
Kigali

Umwamikazi Elizabeth yatabarijwe muri St George aharuhukiye Abami benshi n’umugabo we-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/09/2022 22:08
1


Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yasezeweho bwa nyuma ndetse aruhukira muri Chapeli ya St George.



Yatabarijwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu muhango witabiriwe n'Abanyacyubahiro batandukanye ku Isi. Aruhukiye muri Windsor. 

Ni umuhango ubaye nyuma y'iminsi 11 atabarutse aho yari arwariye muri Scotland mu gace ka Aberdeenshire mu nyubako ya Balmoral. Wayobowe n'Umuyobozi w'Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby.

Umubiri wa Queen Elizabeth wakuwe mu nyubako ya Balmoral, werekezwa muri Edinburgh mbere y'uko ugezwa mu Ngoro y’u Bwami bw’u Bwongereza bwa Buckingham ukaza kujyanwa mu nyubako ya Westminster.

Isengesho rya nyuma ryo kumusabira ryabereye mu Kiliziya ya Westminster Abbey aho yavanwe ajya gutabarizwa muri Chapel ya St George iri muri Windsor.

Ni igikorwa cyahagurukije ibikomerezwa bitandukanye cyane cyane muri politike bagiye kumuherekeza nka Perezida wa Amerika, Joe Biden, Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, n'abandi.

Uyu muhango wakurikiwe kandi na za miliyoni z'abaturage bari ku mihanda muri London n'abandi bari bawukurikiye binyuze mu ikoranabuhanga.

Icyanya Umwamikazi aruhukiyemo gisanzwe kiruhukiyemo Abami barimo George III, IV, V ndetse n'umugabo we Prince Phillip.

Umwamikazi Elizabeth II aruhukiye muri St George

Umwami Charles III ntiyari yorohewe no guherekeza bwa nyuma umubyeyi we

Ubwo umubiri w'Umwamikazi wari ugiye kururutswa

Meghan Markel n'umugabo we Prince Harry bari mu baherekeje Elizabeth II

Ni Abami benshi baruhukiye muri St George






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHOZA john blaise1 year ago
    Ese imigogo y'abami b'ubwongereza ishirwa mu butaka cnk bayibika munzu kugira baze babaraba uko umwaka utashe?





Inyarwanda BACKGROUND