RFL
Kigali

Padiri Uwimana yifashishije Ama G mu ndirimbo nshya "Umuriro" - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2022 19:28
1


Padri Jean François Uwimana uri kubarizwa mu Rwanda mu biruhuko by'iminsi micye, yashyize hanze indirimbo nshya "Umuriro" yifashishijemo umuraperi Ama G The Black. Amashusho yayo yafatiwe mu Rwanda ndetse no mu Budage.



Kuwa 18 Nzeri 2022 ni bwo Padiri Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya "Umuriro" anahita ahindura izina rya shene ye ya Youtube, ayita amazina ye "Padri Jean François Uwimana" mu gihe mbere yari ifite izina ry'Ikidage. Avuga ko yasanze iryo zina rigora abantu benshi ni ko kurihindura.

Indirimbo "Umuriro" ayasohoye nyuma y'iminsi 6 ageze mu Rwanda kuko yaje tariki 13 Nzeri avuye mu Budage aho amaze imyaka 3 yiga Tewolojiya. Igaragaramo Ama G n'abazungu bagera kuri barindwi aho baba barimo gusoma ku gasembuye n'umutobe. Amashusho yayo akozwe mu buryo butangaje dore ko hari aho bagaragara barimo gukina imikino itandukanye irimo n'iy''abana.

Padiri Uwimana yabwiye umunyamakuru wa inyaRwanda ko yifashishije Ama G mu "Umuriro" kugira ngo abasanzwe bamuzi nabo babashe kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Ati '"Namushyizemo nk'umuririmbyi". Yunzemo ati "Padiri ntabwo ashinzwe guhunga abantu ahubwo ashinzwe kubegera".

Ku bijyanye no kuba ari umupadiri muri Kiliziya Gatolika, akaba yarifashishije Ama G wo mu Idini ya Isiramu, yagize ati "Kuba ari umuyisilamu ntabwo ari byo njyewe nitayeho, nitaye ku kuba ari umunyamuziki gusa, akaba ari injyana ye (Hiphop). Iyo Jay Polly aba agihari, nshobora kuba ari we nari kubwira kuko twahuriraga muri studio kenshi". 

Yavuze ko yagiye atekereza gukorana n'abahanzi bo muri 'Secular' [bakora umuziki usanzwe] ariko akabigendamo gacye kuko "hari ubwo ukorana n'umuntu, imyitwarire ye ikaba yaguteza ikibazo". Ati: "Ariko ngeze aho mfata umwanzuro ndavuga nti nta kibazo mfite, Ama G ndumva uko bamuzi ni uko, kandi n'icyo mukeneyeho muri iyi ndirimbo ndumva ntacyo yakwicamo".


Padiri Uwimana hamwe na Ama G


Iyi ndirimbo igaragaramo abazungu bagera kuri 7


Padiri Uwimana amaze iminsi itandatu mu Rwanda

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UMURIRO" YA PADIRI UWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi1 year ago
    Bahe mwana padiri





Inyarwanda BACKGROUND