Kigali

CAFCL: APR FC isezerewe itanatebeje

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/09/2022 19:03
3


APR FC itsinzwe na Us Monastir ibitego 3-0, isezererwa mu mikino ya CAF Champions League itageze ku ntego zayo.



APR FC yari yihaye intego zo kurenga imikino y'amatsinda ya Champions League, birangiye itabigezeho nyuma yo kugorwa n'Umwarabu wabatsinze ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino 2. Wari umukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia, aho APR FC yagiyeyo ifite impamba y'igitego kimwe cyatsinzwe na Mugunga Yves kuri Sitade ya Huye.

Ntabwo byasabye iminota myinshi kuko Zied Aloui ku munota wa gatanu gusa yahise aha ikaze APR FC, ayitsinda igitego cya mbere. Aha imibare yari icyoroshye kuri APR FC kuko iyo birangira uko, bari kujya muri penariti.

Ku munota wa 27 Houssem Teka yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyahise gitangira gushyira ikipe ya APR FC ahabi kuko aho byari bigeze yasabwaga nibura kwinjiza igitego mu izamu rya Us Monastir. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Us Monastir ku 0 bwa APR FC, ariko bikaba ibitego 2-1 mu mikino yose.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:

30.ISHIMWE Pierre (GK)
13.NIYIGENA Clement
18.BUREGEYA Prince (C)
06.UWINEZA Placide
25.OMBOLENGA Fitina
03. NIYOMUGABO Claude
15.MUGISHA Bonheur
27. RUBONEKA J.Bosco
05.ISHIMWE Christian
17.NSHUTI Innocent
29. MUGUNGA Yves


Mu gice cya kabiri APR FC yagarutse nibura ishaka igitego kimwe kuko cyari kuyifasha kuguma mu mukino, ariko imipira igana mu izamu igumya kubura.

Ku munota wa 67 Omar Bouraoui yaje gusonga APR FC ayitsinda igitego cya gatatu, cyahise gikura iyi kipe yambara Umweru n'umukara mu mukino. APR FC yari yatangiye ifite abakinnyi bagera kuri 7 bakina bugarira, kugera ku munota wa 70 yari itangiye kubona ko bitari buze koroha kuko Us Monastir yari yabimye ubwinyagamburiro bwo gukina. Ku munota wa 95 Niyigena Clement yaje kubona ikarita y'umutuku, ndetse umukino uhita urangira.

Iminota y'umukino yarangiye ari ibitego 3-0, bituma APR FC isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 3-1 mu mikino yombi. Nyuma y’aho umutoza Adil abonye ibyangombwa, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwatangaje ko ikipe bayisabye kurenga imikino y'amatsinda ya CAF Champions League, gusa ntabwo byaboroheye. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • J Bosco niyonzima 2 years ago
    Kanyarwanda ntacyo ishoboyepe niyokuduteza bamukeba rero hakenewe impinduka murakoze
  • sharif2 years ago
    AHOBATAMWITA INKENDENIHE NIBYO YAKOZEBRO
  • Mpagaritswenimana jean claude2 years ago
    Nawe urashe imbogo kbx uwineza placide hhhhhhh ndumiwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND