Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge], yatangaje ko agiye gutangiza ibitaramo yise “Isekere Theatre Nights” bihoraho by’ikinamico, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususuruka no gukomera kuri iyi nganzo imaze igihe kinini mu Inganda Ndangamuco.
Mu Rwanda, ikinamico
zizwi ni izitambuka kuri Radio zumvikanamo abakinnyi b’abahanga biherekezwa
n’amajwi yumvikanisha ubutumwa baba bashaka gutanga n’ibindi.
Umukinnyi wa filime
Mazimpaka Jones Kennedy we aherutse gutangiza ikinamico zitambuka kuri
Televiziyo, mu mushinga yise ‘Tarama Nige Editions’.
Ikinamico zo kuri
Televiziyo zifite umubare munini w’abazikunda, mu bihugu hafi ya byose byo mu
karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.
Itorero rya Mashirika ni
bo bigeze kugerageza gukora ikinamico za Televiziyo, ariko baza gucika intege ahanini bitewe n’uko abantu batahise babikunda no kuba byari bishya mu maso
yabo, dore ko bamenyereye ikinamico zo kuri Radio.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Clapton yavuze ko ibi bitaramo by’ikinamico bizajya bibera ahantu
hamwe ku gihe kizwi gihoraho hagamije gususurutsa ‘Abanyarwanda binyuze mu
ikinamico zikorwa imbona nkubone’.
Ati “Ni ibitaramo bizajya
biba bikabera aho, abantu tukabakinira imikino itandukanye ijyanye n’ibihe
tugezemo cyangwa ingingo runaka iyo ari yo yose tugamije kubasetsa, no
kubigisha ubuzima muri rusange.”
Yavuze ko ibi bitaramo by’ikinamico
bizagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina ikinamico, n’abandi bashaka gukuza
iyi mpano. Anavuga ko izi kinamico zizakinamo abakinnyi ba filime basanzwe
bakorana, n’abandi ‘tuzagirana imikoranire’.
Uyu mugabo avuga ko ibi
bitaramo by’ikinamico bizajya bikorwa na kompanyi yashinze ya DayMakers.
Yongeraho ko yashingiye ku ‘busabe bw’abantu benshi, bw’uko nta hantu babona’
bashobora gusohokera bagiye kureba ikinamico imbona nkubone.
Clapton avuga ko n’ubwo
hakenewe inzu zahariwe ikinamico, bazakora uko bashoboye bagakorera aho byashoboka
mu rwego rwo gufasha abakunda iyi nganzo.
Ati “Kuko umuco w’ikinamico
ntabwo ukwiye gucika, usaga ikinamico nyinshi zibera kuri Radio izindi zibera
mu Ntara hari abagiye kwigisha ibintu runaka ariko nta hantu hahoraho hazwi,
umuntu ashobora kugenda akareba. Amatsinda akora ikinamico arahari, ariko
itandukaniro ryacu ni uko ari iminsi ihoraho cyangwa se igihe gihoraho abantu
bazajya bajya kuyireba bakayihasanga.”
Clapton wamamaye muri filime zirimo ‘Seburikoko’ yashishikarije ibigo by’ubucuruzi, abikorera n’abandi kumufasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga ‘kuko uzahuza abakinnyi b’ikinamico na filime kandi bakunzwe’.
Clapton yatangaje ko agiye gutegura ibitaramo by’ikinamico yise "Isekere Theatre Nights”
Ibi bitaramo bizagaragaramo abakinnyi ba filime n’abikinamico bazwi nka Rusine n’abandi
Clapton avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza aho ibi bitaramo bizajya bibera
KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME MUGISHA NA RUSINE
TANGA IGITECYEREZO