Kigali

Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Gisele Precious uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2022 12:10
0


Mu Karere ka Rubavu harabera igitaramo cyo gusezera umuramyi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye.



Iki gitaramo cyiswe "Gisele Precious Farewell Concert" kiraba kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuva saa cyenda z'amanywa kugeza saa tatu z'ijoro. Kirabera kuri ADEPR Gisenyi. Kiraza kuririmbamo abahanzi nka Alexis Dusabe, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Esther Niyifasha, Precious Band, Bethel choir na Bethlehem choir. Haraza gutangirwamo ubuhamya ndetse n'ijambo ry'Imana.

Kuwa Mbere ariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele Precious azashyingurwa. Saa mbiri zuzuye za mu gitondo ni ugufata umubiri we ku bitaro bya Gisenyi, saa tatu zuzuye bakomereze mu rusengero rwa ADEPR Paroise Gisenyi, hanyuma saa munani zuzuye habe umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rugerero. Gukaraba bizabera kuri ADEPR Paroise Gisenyi.

Gisele Precious yavutse tariki 08 Ukuboza 1995, yitaba Imana tariki 15 Nzeri 2022. Inshuti y'umuryango wa Gisele Precious, yabwiye InyaRwanda ko uyu muramyi atari arwaye. Yavuze ko yaguye mu bwogero arimo koga ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi ari na ho yaguye.

Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y'ibyumweru bitatu yari amaze yibarutse imfura ye dore ko yibarutse tariki 28/08 uyu mwaka.

Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Imbaraga" yamwinjije byeruye mu muziki, "Inzira zayo", "Niwe", "Shimwa", "Urampagije", "Nashukuru", "Mbega urukundo" na "Umurasaba" yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze.

Yari umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse yari muri bacye baririmba banicurangira gitari. Asize umurage mwiza mu bari bamuzi urimo ubwitonzi no gukunda Imana bikomeye.

Mu bijyanye n'umuziki we, hari ibyo azahora yibukirwaho birimo igitaramo gikomeye yakoreye ku Isibo Tv mu bihe bya Guma mu Rugo, aho yari kumwe na Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire.


Gisele Precious yitabye Imana mu buryo butunguranye


Igitaramo cyo gusezera Gisele Precious kiraba kuri iki Cyumweru


Gisele Precious arashyingurwa kuri uyu wa Mbere



IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND