RFL
Kigali

Bimenyimana Bonfils Caleb yarebye mu izamu bwa mbere kuva yagera muri Afurika Y'Epfo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/09/2022 9:15
0


Rutahizamu w'Umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb yaraye afashije ikipe ya Kaizer Chiefs kwikura imbere ya SuperSport, ayitsindira ibitego 2.



Wari umukino we wa mbere abanje mu kibuga, nyuma yo kugurwa na Kaizer Chiefs muri Kanama uyu mwaka. Imikino ibiri yaheruka, uyu musore yinjiraga mu kibuga asimbuye mu buryo bwo kumenyera shampiyona. 

Mu ijoro ryatambutse ubwo Kaizer Chiefs yakinaga umukino wa shampiyona w'umunsi wa 8 bahuragamo n'ikipe ya SuperSport United, umutoza wa Kaizer Chiefs yafashe umwanzuro wo kubanza mu kibuga Caleb wamenyekanye cyane muri Rayon Sports. Nta kuzuyaza, uyu musore nawe yahise asubiza umutoza ko icyizere yamugiriye yari agikwiye.

SuperSport United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15, igitego cyari gitsinzwe na Margeman. Ku munota wa 40 gusa Bimenyimana Bonfils Caleb yaje gufungura amazamu, ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka banganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 54, Caleb yaje kubona penariti yateye neza cyane kiba igitego cya kabiri cya Kaizer Chiefs, cyanatumye yegukana amanota atatu.

Kuri ubu ku rutonde rwa shampiyona Kaizer Chiefs iri ku mwanya wa 9 n'amanota 11, aho irushwa amanota 5 na Mamelodi iri ku mwanya wa mbere.

Bimenyimana nyuma yo gutsinda igitego cya mbere 

Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo gutsinda igitego cya 2 

Caleb yavuye mu kibuga ku munota wa 73 

Caleb yatangiye kumenyera shampiyona ya Afurika Y'Epfo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND