N’ubwo ubwitabire butari hejuru nk’uko byari byitezwe, abaperi 12 bahuje imbaraga batanga ibyishimo mu ijoro ryo kwizihiza uruhare rw’injyana ya Hip Hop mu muziki w’u Rwanda. Ish Kevin we avuga ko iyi njyana muri iki gihe iri gufata uruhande mu banyarwanda, kandi ‘ni byiza’.
Ijoro ryo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ryasize urwibutso rudasaza mu baraperi n’abafana
babo nyuma yo gufatanyiriza hamwe gucengerwa n’iyi njyana, ikora ku nkuta z’umutima.
Ni mu gitaramo gikomeye
cyiswe “Rap City”, cyabereye muri BK Arena. Mu bihe bitandukanye, bamwe mu
baraperi baririmbye bumvikana ko n’ubwo injyana ya Hip Hop bakora idakunzwe
cyane, bitazatuma bahindura umurongo ngo baririmbe iby’urukundo.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota
40’ (18h: 40’), nibwo iki gitaramo cyatangiye gitangijwe n’itsinda ry’ababyinnyi
All Stars Dancers ryinjiye ku rubyiniro ribyina indirimbo zafashije benshi
kwizihirwa. Iri tsinda ribarizwamo abasore n’inkumi b’i Nyamirambo.
Bisa n’aho ari cyo
gitaramo cya mbere gihuje abaraperi mu Rwanda. Gusa, hari amasura atagaragara
ku rutonde rw’abaririmbye barimo P Fla ukunze kwiyita ‘Imana y’i Rwanda’,
Diplomate, Jayc n’abandi.
Cyatangiye kwamamazwa
kuva mu byumweru bitatu bishize, giherekezwa n’amarushanwa y’abiyumvamo impano yo
kurapa batondekanya amagambo.
Iki gitaramo cyatumye
umuraperi Oda Paccy yongera kugaragara ku rubyiniro, nyuma y’igihe kinini cyari
gishize atagaragara.
Anaherutse gushyira
ahagaragara amashusho y’indirimbo yise “Imbere muri njye”. Aririmba akomeza
abari kunyura mu bihe birushya umutima.
Oda aherutse kubwira
InyaRwanda, ko iyi ndirimbo ari ntangiriro y’ibintu byinshi “ahishiye abafana be
n’abakunzi b’umuziki.”
Mu gihe abantu bari
bakinjira muri iki gitaramo, saa 19 n’iminota 22’ Dj Toxxyk yageze ku rubyiniro
avanga zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bakunzwe.
Uyu mugabo yafashije
benshi mu bahanzi gutera imbere, ahanini binyuze muri ‘Mix’ akora akazishyira
ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yakirwa ku rubyiniro,
abantu bacanye amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kumuha ikaze. Luckman
Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yagize ati “Dj Toxxyk Imana yarakoze kuguha
impano.”
‘Rap
City’ yahaye umwanya abiyumvamo impano yo kurapa
Iki gitaramo cyateguwe
gihuzwa n’irushanwa ryo kugaragaza impano mu rubyiruko. Byasabaga ko ushaka
guhatana yiyandikisha, hanyuma akifata video aririmba imwe mu ndirimbo ashaka n’ibindi.
Umwe mu basore bageze mu
cyiciro cya nyuma ni Kraft Mutabazi. Ahawe umwanya yaririmbye mu buryo bwa ‘Free
style’ asaba abari muri iki gitaramo kumushyigikira, ubundi atondekanya
amagambo menshi ari nako abantu bari bakimwumva neza.
Taz ni we wari utahiwe! Yaserutse
yambaye nk’abaraperi aririmba indirimbo yumvikanishamo kwishimagiza, ibyivugo n’ibindi.
Undi wahatanye muri iri
rushanwa ni Admire. Ageze ku rubyiniro yasabye abantu gukoma amashyi, ubundi
aririmbira mu njyana yayo. Uyu musore yari yambaye isengeri, sheneti mu
ijisho-Yisanishije n’abaraperi.
Byageze aho uyu musore
ajya mu bafana, ubundi akaririmba kuri buri kintu cyose yabonaga iruhande rwe.
Bigaragara ko uyu musore yarushije bagenzi be ushingiye ku kuntu yashyigikiwe.
Abafana nibo bahisemo
uwatsinze- Luckman Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo, yasabye abantu
kumufasha kumenya uwatsinze. Birangira umusore Admire ari we utsinze.
Uyu mushyushyarugamba,
yavuze ko aba basore bageze mu cyiciro cya nyuma, bazakomeza gushyigikirwa mu
guteza imbere impano yabo.
Admire yahembwe ibihembo birimo kujya agaragara mu bitaramo bitandukanye bibera muri BK Arena.
Kivumbi
na Angel Mutoni bazamukiye rimwe ku rubyiniro:
Aba bahanzi binjiriye mu ndirimbo
yabo bise “Pull Up” bakoranye na Dj Toxxyk. Imaze imyaka ibiri isohotse, ndetse
imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 500.
Nyuma yo kuririmbana iyi
ndirimbo, Mutoni yavuye ku rubyiniro Kivumbi aranzika mu ndirimbo ze zirimo nka
‘Hejuru’, 'Ntacyo nzaba' yakoreye muri BK Arena mu byumweru bitatu bishize n’izindi.
Uyu muraperi yavuye ku
rubyiniro akomerwa amashyi nyuma yo kuririmba indirimbo 'Nakumena amaso', yakoranye an Bushali. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuva mu mwaka umwe ushize.
Ni umwe mu bamaze kugaragara mu bitaramo bikomeye muri uyu mwaka.
Dj
Toxxyk yunamiye Buravan, Jay Polly, Dj Miller
Dj Toxxyk yavuze ko ari
ishema kuba Abanyarwanda bahuriye hamwe mu kwizihiza injyana ya Hip Hop 'ariko
hari umuntu umwe uburamo, ari we Buravan'.
Yahise acuranga indirimbo
ye yise "Bindimo”, “Oya” imaze imyaka ine isohotse,
Jay
Polly-Uyu muraperi
indirimbo ze ziracyari mu mitima y’Abanyarwanda- Hacuranzwe indirimbo yitwa ‘Mumutashye’
yakoranye n’itsinda rya Dream Boys.
Abari muri BK Arena
bahurije hamwe, baririmba iyi ndirimbo bigeze ku gitero Jay Polly yaririmbye
biba ‘ibindi bindi’. Batondekanyije amagambo nk’uko Jay Polly yabiririmbye, biraryoha.
Dj
Miller-Hacuranzwe
indirimbo yitwa ‘Stamina’ yakoranye na Social Mula. Iri mu ndirimbo zakomeje
izina ry’aba bombi kuva mu myaka itatu ishize. Toxxyk yacuranze kandi indirimbo
z’abarimo Mahonimboni, K8 Kavuyo n’abandi.
Ariel Wayz yaririmbye
indirimbo imwe, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe. Uyu mwari uherutse gusohora EP yinjiriye mu ndirimbo ‘Demo’ yakoranye na Sagamba, Soldier Kig, Bruce
The 1 st, Kivumbi King.
Umuraperi Zilha yageze ku
rubyiniro agendera ku igare na bagenzi be. Yinjiriye mu ndirimbo 'Twubahwe'
yasubiyemo, ayikorana na Mapy, B-Threy, Ish Kevin, Kenny K-Shot na Bushali.
Imaze amezi abiri ariko imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 150.
Mu gitaramo hagati, yunamiye Jay Polly agira ati “Jay Polly Imana iguhe iruhuko ridashira.”
Zilha yakorewe mu ngata na Mistaek ugezweho abicyesha indirimbo ye yise ‘Ku cyaro’ imaze
amezi abiri isohotse. Iyi ndirimbo yahaye igikundiro cyihariye uyu musore, ahanini bitewe n’amagambo ayigize atera akanyabugabo.
Umuraperi B-Threy yinjiye
ku rubyiniro yakuyemo imyenda yo hejuru. Yaririmbye indirimbo nyinshi ze
zakunzwe zirimo nka ‘Amabanga’ aherutse gusohora.
Yaririmbye asaba abafana
be gufatanya nawe gusingiza injyana ya Kinyatrap. B Threy
yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Nicyo gituma’.
BK
Arena na Banki ya Kigali bateguje ibitaramo bikomeye
Umuyobozi Ushinzwe
Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura yavuze ‘uyu ni umugoroba wo
kubyina ntabwo ari umugoroba w’amagambo’.
Yavuze ko Banki ya Kigali
ishimira urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo ‘kuba mwaje’. Benjamin Mutimura
yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere abahanzi Nyarwanda. Ati “Tugomba
gufatanya kubateza imbere (Abahanzi Nyarwanda).”
Yavuze ko hari n’ibindi
bitaramo bari gutegura, aho abafite ikarita ya Prepaid Car ya Banki ya Kigali bazinjirira
ubuntu.
Umuyobozi Mukuru
Wungirije wa BK Arena, Aaron Gaga yavuze ko afite icyizere cy’uko abitabiriye iki
gitaramo banogewe, kandi bazakomeza gukora ‘ibitaramo byinshi by’ubuntu’.
Yashimangiye ko BK Arena ari inzu y’urubyiruko, ndetse mbere y’uko uyu mwaka
urangira hari ibindi bitaramo bikomeye bateguye.
Oda
Paccy yari akumbuwe
Uyu muraperikazi
yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Ibyatsi’ yabiciye bigacika hanze aha. Yageze ku
rubyiniro abwira abafana be ko yari abakumbuye nyuma y’igihe.
Yari yambaye imyambaro
yiganjemo ibara ry’umukara. Ati “Twari dukumburanye cyane.”
Oda yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Imbere muri njye’. Yavuze ko yayihimbye mu rwego rwo gukomeza abafite umutima urushye muri iki gihe. Ati “Iyi ndirimbo ibakore ku mutima mwese. Baza mugenzi wawe uti imbere muri wowe hameze gute.”
Oda Paccy yakorewe mu
ngata na Ish Kevin. Yinjiye avuga ko injyana ya Hip Hop ‘iri kugira
ijambo mu Rwanda’, asaba abakunzi be gufatanya nawe kubyemeza.
Yanzitse mu ndirimbo ye
yise ‘Amakosi’ yakunzwe mu buryo bukomeye, ‘No Cap’ imaze umwaka isohotse n’izindi’.
Bushali
yazanye imfura ye ku rubyiniro:
Uyu muraperi urangwa n’udushya
mu bitaramo aririmbamo, yageze muri iki gitaramo ateruye umwana we w’imfura.
Yari yambaye agatambaro gapfutse kugeza hafi y’umwana. Ati “Umuhungu
wanjye yifuzaga kubasuhuza.”
Umwana we yahise
amuhereza B-Threy, maze aranzika mu ndirimbo yamwubakiye izina yise ‘ku
Gasima’.
Uyu muraperi yaririmbye atera amazi mu bafana be. Yanaririmbye indirimbo 'Nituebue' yakoranye na Slum Drip na B-Threy wamusanganiye ku rubyiniro.
Fireman wari
umaze igihe, yinjiriye mu ndirimbo ze zo ha mbere. Ati “Vayo vayo Godson', ahera ku ndirimbo ‘Ubuto bwanjye’ yakoranye na Gloria Mukamabano,
umunyamakuru wa RBA akaba n’Umuyobozi wa
Televiziyo KC2.
Yakomereje ku ndirimbo ‘Umuhungu wa muzika’ yakoranye na Bruce Melodie. Yanaririmbye
indirimbo ‘Bafana Bafana’ yakoranye na Butera Knowless na Bull Dogg, anaririmba
indirimbo ‘Nyamirambo’ yakoranye na Safi Madiba.
Mu gitaramo hagati, yasabye gufatanya nawe guha Imana icyubahiro, ahita yanzika muri ‘Itangisha’ yakoranye na King James, anaririmba ‘Kabiri’
yakoranye ‘n’umuvandimwe’ Igor Mabano.
Uyu muraperi yasoreje ku
ndirimbo ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Nel Ngabo. Mbere yo kuyiririmba yagize
ati “Iyi ndirimbo tuyiture abavandimwe. Imana ibakire mu ijuru.”
Bull Dogg umaze imyaka
irenga 10 mu muziki ni we wari utahiwe-Yageze ku rubyiniro abaza abafana be n’abakunzi b’umuziki
niba bameze neza, ababaza niba biteguye kubaririmbira indirimbo zo muri ‘Old
school’ cyangwa ‘new school’.
Bull Dogg yaririmbye
indirimbo 'Uno' yakoranye na Ariel Wayz na Bruce The 1st. Mbere y'uko ayiririmba
yasabye aba bahanzi kumusanga ku rubyiniro.
Mu gitaramo hagati, Bull
Dogg yasabye umunota wo kunamira umuraperi Jay Polly, ndetse asaba abambaye
ingofero kuzikuramo.
Uyu muraperi yaririmbye
muri iki gitaramo anizihiza isabukuru y’amavuko. Yavuze ko “Akabi ntaho kajya”
mu rwego rwo kumvikanisha ko agifite indi myaka myinshi imbere yo gukora ‘ibintu
birenze’.
Umuraperi Riderman
yavugije umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo- Uyu muraperi yageze ku rubyiniro
ari kumwe na Siti True Karigombe akunze kwifashisha mu bitaramo n’ahandi.
Yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Igitende’, abaza abafana be niba biteguye ‘kurya show’. Akomereza ku ndirimbo yise ‘Igicaniro’ imaze imyaka 10 isohotse, 'Ikinyarwanda' yakoranye na Bruce Melodie, 'Inyuguti ya R', 'Horo' n'izindi.
Angel Mutoni yahuje
imbaraga na Kivumbi King baririmbana indirimbo yabo bise 'Pull Up"
Kivumbi yaririmbaga asaba
abafana be n'abakunzi b'umuziki gufatanya nawe kuririmba
Admire yahigitse bagenzi
be mu irushanwa ryo kurapa, yahembwe kujya aririmba mu bitaramo bibera muri BK
Arena
Dj Toxxyk yafashe umwanya wo kunamira Buravan, Dj Miller na Jay Polly bitabye Imana
Luckman Nzeyimana wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo kitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Zilha na bagenzi be bakuyemo ikabutura basigarana udukabutura duto
tw'imbere. Izo bari bambaye bazijugunye mu bafana
Umuraperi Mistaek yari yambaye nk'ininja mu isura- Yanyuzagamo akajya mu bafana kuririmba nabo
Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye muri iki gitaramo, anahabwa umwanya wo kukiyobora
B-Threy yageze ku
rubyiniro yakuyemo umwambaro yari yambaye hejuru. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe
kugera kuri 'Nicyo gituma'
Umuyobozi Ushinzwe
Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura
Umuyobozi Mukuru Wungirije
wa BK Arena, Aaron Gaga
Umuraperikazi Oda Paccy uherutse gusohora indirimbo 'Imbere muri njye' yagaragaje ko yari akumbuwe nyuma y'igihe kinini
Oda Paccy yeretswe ko yari akumbuwe mu bitaramo nk'ibi
Umuraperi Ish Kevin yavuze ko Hip Hop iri gufata indi sura mu Rwanda
Bushali yatunguranye ku rubyiniro azana imfura ye ku rubyiniro
Bushali yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Ku Gasima' n'izindi
Uyu muraperi yanaririmbye indirimbo 'Nituebue' yakoranye na Slum Drip na B-Threy
Fireman yaririmbye indirimbo 'Nyeganyega' ibintu bihindura isura muri BK Arena
Fireman yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi bagenzi be
Bull Dogg ati "Amasengesho yanyu aracyandinze cyane."
Bull Dogg yaririmbye indirimbo 'Uno' yakoranye na Ariel Wayz na Bruce The 1st Bull
Bull Dogg yunamiye Jay Polly umaze umwaka yitabye Imana
Iki gitaramo cyabaye umunyabugeni Richard Mwizerwa ari gushushanya
Riderman yashyize akadomo kuri iki gitaramo ahagana saa sita z'ijoro n'iminota 3
Umuraperi Karigombe yateguje igitaramo cye cyo kumurika album
TANGA IGITECYEREZO