Umuhanzi waboneye izuba benshi, Makanyaga Abdul ageze kure imyiteguro ya nyuma yo gutaramira Abanyarwanda n’abandi mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, yizihiza imyaka 50 amaze mu muziki atanga ibyishimo ku bisekuru byombi.
Amateka ye agaragaza ko
amaze imyaka 55 yunze ubumwe n’umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga
ibicurangisho by’umuziki no kuririmba.
N’aho imyaka 50 ari nayo agiye
kwizihiza, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ubwo yaririmbaga
muri Orchestre imwe n’abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi
y’indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.
Inganzo ye yatumye
ataramira abakomeye n’aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo
nk’ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.
Ni ibitaramo yakabaye
yarakoze mu mwaka wa 2020, akomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya
Covid-19 zari zakajijwe muri icyo gihe.
Kuva icyo gihe yatangiye
guhitamo uturere azakoreramo ibi bitaramo bye, abahanzi bazamuherekeza
n’ibindi.
Ni nabwo yatangiye
gushyira akadomo ka nyuma kuri album ye, yakubiyeho indirimbo ze zakunzwe
ndetse n’izindi nshya abantu batarumva.
Shema Flavien uri mu bari
gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ati “Ubwo uwo mushinga wari uwo
kugira ngo yizihize imyaka 50 anasohore album ye nshya, iriho na za ndirimbo
zakozwe neza.”
Akomeza ati “Kuri album
hariho indirimbo nshyashya n’izindi yakoze abantu batarumva. Imyaka 50 tugiye
kwizihiza, ni ukuva yinjiye muri ‘Band’ ya mbere yacuranganyemo n’abarimo
Sebanani André, iyo myaka itanu yindi ni imyaka yigaga
umuziki, mu mateka ye, acuranga ahantu mu tubari, ariko umuziki we utaratangira
kugira ibihangano."
Imyaka 50 ari mu muziki
yuzuye mu 2020. Shema avuga ko bahisemo ko ibi bitaramo bibera mu Ntara
zitandukanye z’u Rwanda, ‘kubera ko akundwa n’abantu b’ingeri zinyuranye’.
Ati “Twifuzaga ko atari
igitaramo cyo gutegura isabukuru ye gusa, ahubwo no kwizihiza umuziki Nyarwanda
muri rusange’.
Makanyaga azakora ibi
bitaramo ari kumwe n’abahanzi bagezweho mu Rwanda n’abari mu kigero cye, ‘mu
rwego rwo gusangira ibyishimo n’abanyarwanda aho bari hose’.
Ibi bitaramo bizabera
Musanze, Huye, Rubavu na Kigali, bizatangira mu Ukwakira bisozwe mu Ugushyingo
2022.
Muri ibi bitaramo
azanacuruza iyi album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi
azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe.
Makanyaga Abdul agiye kwizihiza imyaka 50 amaze atanga ibyishimo ku bisekuru byombi
Muri ibi bitaramo, Makanyaga
Abdul azanamurika album ye nshya iriho indirimbo ze zakunzwe
TANGA IGITECYEREZO