Kigali

Perezida Kagame yahagaritse Shema Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:17/09/2022 0:48
0


Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yahagaritse Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.



Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Paul Kagame, Bwana Shema Maboko yahagaritswe kuri uyu mwanya yari amazeho amezi 22.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, riragira riti "None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS)."

Mu itangazo, ntihavuzwe impamvu yo guhagarikwa kwa Shema Maboko Didier ndetse ntihatangajwe niba ahagaritswe by'agateganyo cyangwa burundu.

Bwana Shema Maboko Didier wahoze ari umusifuzi wa Basketball yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ku ya 4 Ugushyingo 2019, aho yatangiriye imirimo mu gihe kimwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa uyiyobora.


Itangazo rya Minisitiri w'Intebe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND