Umuhanzikazi Teta Diana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yongeye gutaramira Madamu Jeannette Kagame. Ni mu ruzinduko Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yagiriye mu gihugu cya Suède aho uyu muhanzikazi asanzwe abarizwa.
Kuva ku wa 13 Nzeri 2022,
Madamu Jeannette Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Suède. Yabanje gusura
Ishami ryita ku ndwara z’abana mu bitaro bya Kaminuza ya Karolinska muri Suède.
Muri urwo rugendo,
yasobanuriwe imikorere y’ibi bitaro, serivisi bitanga n’ubufasha buhabwa abana
binyuze mu mikino.
Madamu Jeannette Kagame
kandi yitabiriye inama Mpuzamahanga yize ku ngingo yo kubaka ubufatanye mu
kuzana impinduka (Partnering for Change) yateguwe n’umuryango Reach for Change.
Ni ku nshuro ya Gatanu iyi nama yari ibaye.
Aha muri Suède, Madamu
Jeannette yatanze ikiganiro cyagaragaje uruhare rw’Umuryango Imbuto Foundation yashinze
mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Yagarutse ku kuntu u
Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ingaruka Jenoside yagize ku muryango Nyarwanda, uko abantu babonaga u Rwanda nk’igihugu
kitazongera kwiyubaka n’ibindi.
Jeannette Kagame yavuze
ko 40% by’abatuye u Rwanda ari abari munsi y’imyaka 15. Avuga ko mu rwego rwo
gufasha uyu mubare, umuryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi, washatse
ibisubizo;
Birimo gutanga buruse ku
bihumbi 10 ku bana b’abahanga mu mashuri yisumbuye, gushyira abana 1000 mu bigo
mbonezamikurire, abakobwa 5,113 bamaze guhabwa ibihembo kubera gutsinda neza mu
ishuri, urubyiruko 3000 rugerwaho na serivisi z’ubuzima n’ibindi.
Tariki 11 Ukuboza 2015,
mu muhango wabereye muri Kigali Serena Hotel, Madamu Jeannette Kagame yahaye
igikombe Teta Diana nk’umuririmbyi uteza imbere umuco abinyujije mu muziki.
Icyo gihe hahembwe n’urundi
rubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan
Achievers).
Muri uru ruzinduko yagiriye muri Suede, ejo ku wa kane, Madamu Jeannette Kagame yataramiwe n’Itorero ry’Abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu ndetse n’umuhanzikazi Teta Diana.
Teta yaririmbye indirimbo
ye yise ‘Iwanyu’ ifite aho ihurira n'ibiganiro byagarukaga ahanini ku mateka
y'u Rwanda (Rwanda today, from fragility to resilience). Hanyuma hanyuramo
ibindi biganiro, itorero rirabyina, agaruka gusoza n'izindi ndirimbo nk'eshatu.
Uyu muhanzikazi
n’itorero, baririmbye muri uyu mugoroba mu rwego rwo kumurika umuco n'ururimi
by'umwihariko bamurikira abashyitsi n'inshuti z'u Rwanda zitari nke zaturutse
hirya no hino mu burayi ndetse na Amerika.
Teta Diana yabwiye
InyaRwanda ko yari akumbuye gutaramira Madamu Jeannette Kagame. Ati “Ni
umubyeyi nkunda, nari mukumbuye rwose. Muri rusange twishimye, byari byiza
cyane.”
Mu butumwa yanyujije kuri
konti ye ya Twitter yagize ati “Nishimiye kwongera guhura no kuririmbira
umuryango mugari w'abanyarwanda batuye Stockholm, by'umwihariko umushyitsi
mukuru Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.”
Akomeza ati “Mwakoze kuntumira
mu nama n'ibiganiro: Rwanda today, from fragility to resilience.”
Madamu Jeannette Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya Suède
Madamu Jeannette yasuye Ibitaro bya Kaminuza ya Karolinska mu gice kivurirwamo abana (Play Therapy Pediatric Department)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba [Uri iburyo]
Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro kivuga ku ’bufatanye bugamije impinduka (Partnering for Change)’
Abaririmbyi n’ababyinnyi b’Abanyarwanda basusurukije abitabiriye ibi biganiro barimo Madamu Jeannette Kagame wari wizihiwe
Ikiganiro cyatanzwe cyagarutse ku mateka y'u Rwanda n'ibimaze kugerwaho
Iyi nama n'ibiganiro byitabiriwe n'abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda, baturutse hirya no hino
Teta Diana yatangaje ko yanyuzwe no kongera gutaramira Madamu Jeannette Kagame
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2022 nibwo Teta Diana yataramiye Madamu Jeannette Kagame, Abanyarwanda n'abandi muri Suede
Yaguze album 'Iwanyu' ya Teta Diana
Kanda hano urebe amafoto menshi:
REBA AMASHUSHO UBWO MADAMU JEANNETTE YASURAGA IBITARO BYA KAMINUZA
TANGA IGITECYEREZO