Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, yitabiriye umunsi wa nyuma w'amarushanwa ya Art Rwanda-Ubuhanzi yo gushaka abanyempano bazahatana ku rwego rw'igihugu, asaba urubyiruko kwiyubakamo icyizere no kugaragaza impano ibarimo.
Kuri uyu wa Kane tariki
15 Nzeri 2022, ku Ngoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi y’i Kanombe muri Kigali, habereye
amajonjora ya Art Rwanda Ubuhanzi, ari na yo yashyize akadomo ku gushakisha
abanyempano bazahatana ku rwego rw’Igihugu.
Abanyempano babarizwa mu
Karere ka Nyarugenge ni bo basorejwe. Hari abagaragaje impano mu kuririmba,
kwandika inkuru z’abana, gukina ikinamico, ubugeni, ubusizi n’ibindi.
Aba banyempano basuwe
kandi baganirizwa n’abayobozi bari barangajwe imbere na Minisitiri Mbabazi ari
kumwe n’Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Robert Masozera n’Umuyobozi Mukuru wa
Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,
Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko ArtRwanda-Ubuhanzi igamije kugaragaza impano z'abana
b'Abanyarwanda, kandi impano ni ikintu gikomeye.
Avuga ati “Art Rwanda-Ubuhanzi
igamije kwagura impano z'urubyiruko. Buriya impano ni ikintu gikomeye mu
buzima. Impano z'abahanzi cyangwa abahanzi bagaragaza uko sosiyete iteye. Ni
isoko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza cyangwa kugaragaza ibyifuzo
by'umuntu."
Mbabazi avuga ko iyi
gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi ifasha urubyiruko kwiteza imbere, kandi ikaba
isoko yo kwihangira umurimo.
Yatanze urugero avuga ko
ikorwa rya filime imwe rishobora gutuma abantu barenga 300 babona akazi.
Avuga ko muri iki gihe
cya nyuma ya Covid-19, aho ubukungu burimo kwiyubaka, urubyiruko rukwiye
kwiyubaka kandi rugakungukira kugaragaza ibibarimo.
Ati "Twumva ko
urubyiruko rwishakishije ubwarwo rukareba imbere, ibibarimo, ni ibiki bindi bashoboye,
ni ibiki bindi bashobora gusohora hanze, igihugu kikishima. Turashaka
n'abahanzi benshi, ari mu bikorwa byabo bakora, imivugo cyangwa ikinamico, ibihangano
by'ubuvanganzo n'ibindi bituma n'Abanyarwanda bishima."
Gatoto Sympathique ni
umwe mu baragaragaje impano muri iri rushanwa. Uyu musore ni umuhanga mu gukina
ikinamico, ndetse yabashije gukomeza.
Yabwiye itangazamakuru ko
yakozwe ku mutima no kuba abagize Akanama Nkemurampaka banyuzwe n'impano ye
bakamuha 'Yes' esheshatu.
Yavuze ko yasutse
amarira, bikora ku mutima abagize Akanama nabo basuka amarira. Ati "Ntabwo
nari nziko ndi burire ngo nabo barire [...] Navuga nti ni ibyishimo kandi ni
umugisha. Nahoze ntegereje iki gihe mu myaka 15 yose ntegereje igihe nk'iki
ng'iki."
Avuga ko yari yarakomanze
henshi acibwa intege, ku buryo na Nyina yajyaga amubaza icyo abona azasarura
kuri iyi mpano yiziritseho. Uyu musore yavuze ko hashize amezi atanu Nyina
yitabye Imana.
Avuga ko intsinzi agezeho
ayicyesha Nyina, kuko yagiye amubwira amagambo amutera imbaraga. Ati "Iyi
ntsinzi ndayitura Mama."
Yavuze ko
ArtRwanda-Ubuhanzi igiye guhindura ubuzima bwe, kandi impano ye izagira icyo
imarira we n'umuryango we.
Uyu musore akimara
kugaragaza impano, Minisitiri Mbabazi yamusuhuje amukora mu ntoki, yamubwiye
ati "Komera muhungu wanjye tuzagufasha."
Umunyamuziki Nirere
Shanel uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yavuze ko mu gihe amaze akora muri
iri rushanwa, yabonye impano nyinshi bigaragaza ko urubuga nk'uru rwari
rukenewe. Ati "Turi kubona impano zishimishije mu ngeri
zitandukanye."
Nirere avuga ko yatunguwe
no kubona abakiri bato bakora filime, bakabikora badafite ubushobozi buhambaye
no gushyigikirwa, bigaragaza ko babonye gishyigikira 'bakora ibihambaye'.
Uyu muhanzikazi wakunzwe
mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko kuba Imbuto Foundation iha agaciro ubuhanzi,
bitera imbaraga n'undi mwana wese wifitemo impano.
Ati "Iyo tubona nka Imbuto Foundation iri guha agaciro ubuhanzi, ni ukuvuga ngo na wa mwana mu rugo iwabo bazabona ko koko ko ari ibintu bifite agaciro..."
Yavuze ko muri iki gihe, impano itunze nyirayo. Bitandukanye no hambere. Ati "Numva ari ibintu binshimishije kandi bimpa n'icyizere."
Abajijwe niba mubamunyuze
imbere hari abo yabonyemo bazatera ikirenge mu cye, yavuze ko iri rushanwa
ryubakiye ku gushakisha impano ya buri umwe, kandi yihariye.
Irushanwa
ArtRwanda-Ubuhanzi rigamije guhishura abanyempano no gufasha ba nyirazo
kuzibyaza inyungu rigiye gukomereza ku rwego rw’Intara mu cyiciro cya kabiri.
ArtRwanda-Ubuhanzi
itegurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigega cya Koreya y'Epfo
gishinzwe Iterambere (KOICA).
Abitabira iri rushanwa bahatana mu byiciro bitandatu birimo Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwitinyuka rukagaragaza impano mu rwego rwo kwiteza imbere
Gatoto Sympathique ni
umuhanga mu gukina ikinamico, yifitemo impano yo gukurura amarangamutima y’uwo
ashaka kwigana
Minisitiri Mbabazi yakozwe ku mutima n’impano ya Gatoto- Bararamukanya
Abayobozi banyuzwe
n'impano zitandukanye babonye, banashimira abagize akanama nkemurampaka ku
musanzu batanze muri ArtRwanda-Ubuhanzi
Umuyobozi Mukuru w'Inteko
y'Umuco, Amb Robert Masozera
Umunyabugeni Bushayija
Pascal uri mu Kanama Nkemurampaka ka Art Rwanda ubuhanzi
Umunyamuziki Nirere
Shanel yashimye Imbuto Foundation yashyizeho uru rubuga rwo kugaragaza impano
Gatsinzi Emery uzwi nka
Riderman ni umuraperi, umwanditsi w'indirimbo ndetse unazitunganya
Mani Martin ni umuhanzi
uririmba Injyana ya Afrobeat, umwanditsi w'indirimbo ubimazemo imyaka irenga 15
Rwema Umutoni Laurène ni
uwashinze Inzu y’imideli ya “Uzi Collections.” Impano ye n'uburambe afite mu
mideli ntishidikanywaho
Iradukunda Pacifique ni
umunyabugeni. Yakoze ibihangano birimo icyo yise “No problem”, “Kiddish
happiness”, “Joy”
Nshimiyimana Manasse ni umuhanzi uririmba, afite ubuhanga mu guhanga indirimbo zubakiye ku magambo meza
Iriza Rania Shaffy w’imyaka
18 yaserutse byihariye aherekejwe n’abacuranzi babiri n'umutunganyiriza
indirimbo (producer) barimo se na musaza we
Mizero Ahingeneye
Hyacinthe ni umuhanga mu gukora imyambaro itandukanye
Shumbusho Isaac ni
umuhanga mu gufata amashusho no kuyatunganya
Kwizera Emmanuel ni umusizi. Yavuze umuvugo yageneye urubyiruko kuko arufata nk’iterambere ry’ahazaza h’igihugu
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera n’umuhanzikazi Nirere Shanel
Uhereye ibumoso: Mani
Martin, Mazimpaka Kennedy na Rwema
Umutoni Laurène washinze Inzu y’imideli ya “Uzi Collections.”
Uhereye ibumoso: Nirere
Shanel, Bushayija Pascal, Riderman n’Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Umuco
muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa
Kanda hano urebe amafoto menshi:
AMAFOTO: Sangwa
Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO