RFL
Kigali

Mr Eazi uri i Kigali, yarebye kandi yishimira intsinzi ya Rayon Sports

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2022 21:13
1


Umuririmbyi w’umunya-Nigeria, Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi yarebye umukino w'umunsi wa Gatatu wahuje Rayon Sports na Rwamagana City FC.



Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Leg Over’ ni umwe mu bantu barebye uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022.

Rayon Sports yatsinze ibitego 2 ku busa bwa Rwamagana (2-0). Uyu mukino wanyujijwe kuri shene ya Youtube ya Ferwafa imbona kubone. 

Ku munota 24’ nibwo uyu muhanzi yagaragajwe aho yari yicaye muri VIP mu gice kimwe n’aho Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports yari yicaye.

Andi mashusho yasohotse, agaragaza uyu muhanzi yishimira mu buryo bukomeye intsinzi ya Rayon Sports ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports FC, Uwayezu Jean Fidèle bakoma amashyi.

Mr Eazi yatangiye ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda, ndetse hashize igihe ashinze Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe yise betPawa, ifite ishami ku Gisimenti i Remera riba irya mbere yagize ku butaka bw’u Rwanda.

Iri ishoramari rye ryinjiye ku isoko ry’u Rwanda nk’ishoramari rishya mu bijyanye n’imikino y’amahirwe no gutega hamwe n’ intego yo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu gutega amafaranga.

Gutega kuri betPawa bikorwa binyuze ku rubuga rwa internet rwayo rwa www.betpawa.rw cyangwa kuri porogaramu yayo ya telefoni. Bikorwa n’abafite hejuru y’imyaka 18.

Iyi sosiyete yashinzwe mu 2013, ubu ikorera mu bihugu icumi birimo Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Kenya, Nigeria, Tanzania, Malawi, Uganda na Zambia n’u Rwanda.

Uyikinnye imikino ya betPawa abona amahirwe yo gutega kuva ku ifaranga 1 Frw, ukaba wakubirwa kugera kuri 500% ku yo wateze.

Ukina kandi ashobora guhitamo imikino itandatu, ku cyumweru agahitamo uko izarangira hanyuma akagira amahirwe yo gutsindira miliyoni 25.5 Frw.   


Nyuma y’intsinzi ya Rayon Sports, Mr Eazi yahuye na bamwe mu bakunzi b’umuziki we


 

Rayon Sports yatsinze ibitego 2-0 Rwamagana mu mukino wabereye kuri sitade i Nyamirambo 

Mr Eazi yagaragaje ko yasuye ukoresha izina rya Nomadic.shahrazad kuri Instagram ubarizwa i Kigali 

Uyu mukobwa ni we Mr Eazi yasuye. Ni umwe mu baherutse kwitabira umuhango wo Kwita Izina










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bp_ondege1 year ago
    Erega gikundiro Ni hose nabataremera bazemera





Inyarwanda BACKGROUND