RFL
Kigali

Karigombe agiye kumurika album ya mbere afata nko gusoza amasomo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2022 11:19
0


Umuraperi Siti True Karigombe uzwi mu ndirimbo zinyuranye, yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yise “Ikirombe cya Karigombe”, avuga ko abifata nko gusoza amasomo-Yabyise ‘Graduation’.



Karigombe yabwiye InyaRwanda ko kuwa 23 Nzeri 2022 ari bwo azakora iki gitaramo cyo kumurika album ye, kandi ari mu biganiro n’abahanzi bagenzi be bazamufasha gususurutsa abafana be n’abakunzi b’umuziki bazitabira.

Uyu muhanzi yumvikanisha ko umunsi azamurikiraho album ye udasanzwe mu buzima bwe, bihurirana n’igisobanuro cya album ye.

Ati “Ni album mfata nka ‘Graduation’ yanjye y’umuziki kuko iyo umuntu afite album abarwa nk’umuntu mukuru mu muziki no mu bikorwa, atari ukureba indirimbo wakoze zakunzwe cyangwa se kuba warinjije amafaranga menshi, ahubwo mu bumenyi wasaruyemo.”

Akomeza ati “Niba ukoze album yose ‘experience’ uba umaze kugira mu muziki, yumvikanisha urugendo rwawe. Ikindi ni ukwitsa ku myandikire yayo ku buryo umuntu uyumvise azajya agira icyo asigarana, atari ukumva injyana gusa.”

Album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 14. Azayimurikira muri VIP y’akabari ka Bauhaus Club, gaherereye i Nyamirambo muri Kigali.

Iriho indirimbo nka ‘Never give up’, ‘Muduhe inzira’ yakoranye na Bull Dogg na Mani Martin, ‘Imvururu mu mutwe’, ‘Hamba muri roho’, ‘Urudashoboka’ n’izindi.

Karigombe yumvikanisha ko yitaye cyane ku myandikire y’izi ndirimbo, ku buryo buri wese azagira icyo akuramo bijyanye n’ubuzima bwe n’ibindi.

Ni indirimbo avuga ko azasohora mu buryo bw’amajwi, ariko buri ndirimbo azayikorera amashusho azagenda asohora mu bihe bitandukanye.

Karigombe avuga ko yifashishije aba Producer batandukanye kuri iyi album, yifashishijeho ibyivugo n’ubusizi yavomye ku Nyundo.

Uyu muraperi ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo, aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo.

 

Karigombe yavuze ko ku wa 23 Nzeri 2022 azamurika album ye ya mbere


Karigombe aherutse kuririmba mu iserukiramuco ‘Kigali Up’ ryabereye kuri Centre Culturel francophone du Rwanda 

Karigombe akunze kugaragara kenshi afasha mu bitaramo umuraperi Riderman 

Karigombe avuga ko kumurika album ye abifata nka ‘Graduation’ y’umuziki we

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IMVURURU MU MUTWE’ IRI KURI ALBUM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND