Umuhanzi Alpha Rwirangira ukorera umuziki mu gihugu cya Canada, yatangiye ibikorwa bigamije kumenyekanisha album ye nshya y’indirimbo zihimbaza Imana.
Mu mashusho yashyize ku mbuga
nkoranyambaga ze, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Amashimwe’, yavuze ko mu Ukwakira 2022 ari bwo azashyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho
umuziki iyi album ye nshya.
Alpha avuga ko abantu bashobora
gutangira kuyigura igihe izasohoka bakazaba aba mbere mu kubona kopi yayo.
Yavuze ko yamaze gukora imirimo yose
yasabwaga kuri iyi album. Ku buryo nta gisibya mu Ukwakira 2022 izasohoka.
Muri aya mashusho, avugamo ko nyuma
yo gushyira hanze iyi album azagenda asohora buri ndirimbo mu buryo bw’amashusho
mu rwego rwo kumenyekanisha izi ndirimbo ziyikubiyeho.
Alpha avuga ko iyi album ye izaba
iriho indirimbo 12 zirimo imwe yakoranye na Producer Chrisy Neat wo muri studio
Ibusimuzi.
Ni indirimbo avuga ko iri mu njyana
atigeze aririmbaho kuva yakora umuziki nk’umwuga. Ati “Kuva natangira umuziki
wanjye. Ni ubwa mbere naririmbye muri iyi njyana.”
Uyu muhanzi avuga ko amashusho y’iminota
irenga ine yasohoye, ari imwe mu nzira yatangiye yo kumenyekanisha no guteguza
iyi album ye.
Ni ibikorwa avuga ko azakomeza gukora
mu rwego rwo gushishikariza abantu kugura album ye.
Alpha avuga ko aya mashusho yafashe
ari imwe mu nzira yatangiye yo kumenyekanisha album ye.
Uyu muhanzi yavuze ko Producer Chrisy Neat ari we wabaye umuhuzabikorwa kuri iyi album ye.
Ati "Munshyingikire. Munsengere.
Mugumane nanjye. Imana ibahe umugisha. Sinjye uzabona mbagejejeho iyi album.
Ndabakunda."
Yavuze ko uko iminsi yicuma azagenda
agaruka kuri iyi album ye. Ati “Nzakomeza no kubivugaho mu gihe kiri imbere.
Alpha yasabye abantu gushyigikira album ye. Album ye iriho indirimbo 'Son of a King', 'Wow' yitiriye album, 'Hashindwi', 'Hakuna' na Goodluck na Gozbert, 'Victorious' na Princess, 'Iradukunda', 'Amina' yakoranye na Keilla, 'Zura', 'Ishimwe', 'Ndaje', 'Ni wewe' na 'Siku yangu'.
Alpha yatangaje ko mu Ukwakira 2022 ari bwo azashyira hanze album ye ya Gospel
Alpha avuga ko indirimbo yakoranye na Chrisy Neat ikoze mu njyana atigezeho aririmbamo kuva yakwinjira mu muziki
TANGA IGITECYEREZO