RFL
Kigali

Saranda uzwi muri ‘The Secret’ na ‘Indoto’ azanye umuvugo w’uruhererekane “A-lot like life” washibutse ku bikomere yahuye nabyo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2022 16:21
0


Mutoni Saranda Oliva uzwi nka Saranda muri sinema no mu busizi, agiye gutangira gusohora umuvugo w’uruhererekane yise “A-lot like life” [Byinshi ku buzima] yanditse nyuma yo gukira ibikomere yari yatewe n’ibihe bisharira yanyuzemo.



Saranda, ni umukobwa ukiri muto w’impano ikomeye muri sinema. Azwi cyane muri Filime y’uruhererekane yitwa “The Secret” ndetse na “Indoto” ica kuri Televiziyo Rwanda.

Akina muri “The Secret” ari umukobwa wakomerekeye mu rukundo nyuma yo gukunda umuhungu akamwimariramo, ariko uwo muhungu akamuhemukira akaryamana n’inshuti ye magara.

Avuka mu muryango w’abana 6 (abahungu 3 n’abakobwa 3), we akaba umwana wa 5. Yavukiye mu karere ka Nyagatare, ubu atuye ku Kimironko muri Kigali. Yize muri Fawe Girls School ku Gisozi, kaminuza ayisoreza muri Davis College aho yize amahoteli n’ubukerarugendo.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Saranda yateguje umuvugo w’uruhererekane yise “A-lot like life” [Byinshi ku buzima] uzajya usohoka buri kuwa Gatatu saa Munani z’amanywa. Yavuze ko uyu muvugo ari inkuru mpamo y’ubuzima bushaririye yanyuzemo mu bihe bishize.

Asohoye integuza y'uyu muvugo nyuma y’amajoro n’amanywa yamaze ategereje umunsi nk’uyu asohoreyeho iyi nkuru y’ubuzima bwe. Avuga ko mu mezi 8 ashize, yari mu gahinda kenshi, yigunze, arambiwe kugerageza no guhora arira. Yishatsemo imbaraga, arirwanirira, intambara yari arimo irarangira ndetse akira ibikomere.


Saranda ni izina rikomeye muri cinema nyarwanda

Yavuze ko agarutse ku bantu be bari baramubuze ndetse yanzura kubasangiza ubuzima bushaririye yaciyemo, akaba azabasangiza ibi bihe binyuze mu muvugo w'uruhererekane. Ati “Muri cyo gihe ni bwo natangiye kwandika. Abenshi, iyo bababaye bararira cyangwa bagashaka uburyo, njyewe kwandika ‘byambereye umukiza’”.

Ntasobanura neza ikintu cyamukomerekeje, gusa yavuze ko atari ibikomere by’urukundo nk’uko abikina muri filime The Secret, ahubwo ni ibikomere byo mu buzima busanzwe. Yasanze atakwihererana uburyo bwamufashije gukira ibikomere nyuma yo gusanga buri gufasha benshi, ni ko kwandika umuvugo wuje amagambo ahumuriza.

Ati “Maze gukira ibikomere, naje kubona ko abantu benshi nabo bababaye, baca mu byo naciyemo, natangiye kuzajya nandika amagambo nihumuriza mbicishije ku mbuga zanjye, abantu bakabikunda, bagakora ‘repost’ (nabo bakabisangiza ababakurikira). Rero nabikuye mu nyandiko mbishyira mu majwi n’amashusho ari yo “A lot like life”.

Ati "Muri “Alot like life” (byinshi ku buzima) harimo 'Heartbreaks', 'Patience', 'Overthinking', 'Self doubts', byose bizaba bikubiyemo”. Yavuze ko yifashishije Tessy [Gatesi Kayonga] bakinana muri The Secret “kuko ni inshuti yanjye ya hafi yabanye nanjye ndimo guca mu bihe byari binkomereye. Ikindi gukorana n’umuntu muziranye cyane birafasha”.

Uyu mukobwa avuga ko atazi niba “hari ukeneye kumva uyu munsi” amagambo ye ahumuriza, gusa yizeye ko benshi bazafashwa n'uyu muvugo we. Asezeranya abantu ko yiteguye gusubizanya umutima mwiza buri umwe wese uzamwandikira (DM) ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga.

Saranda yavuze ko gukora imivugo (Poems) yabitangiye mu mwaka wa 2018, ubu akaba amaze gukora imivugo itanu (5) ifite amajwi n’amashusho. Avuga ko yandika imivugo “ngamije gusana imiti ikomeretse”.

Intangiriro y'urugendo rwa Saranda muri sinema no mu busizi


Mu mwaka wa 2020 ni bwo yatangiye gukina filime, ubu amaze gukina muri ebyiri ari zo “The Secret” na “Indoto series”. Abajijwe filime akunda cyane muri izi zombi, yagize ati “Zose narazikunze”.

Yasobanuye ko impamvu azikunda zose ari ukubera ko akinamo ubuzima bw’abantu babiri batandukanye (different character). Muri ‘The Secret’, akina ari umuntu uhurira n’ibibazo mu rukundo ariko akongera akiyubaka, hanyuma muri ‘Indoto’ agakina ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB). Ati “Rero harimo ‘character development’”.

Icyakora filime “The Secret” y’Ikigo TopLine, ni yo filime yamwubakiye izina mu buryo bukomeye dore ko ari umwe mu bakinnyi bayo b’imena. Yavuze ko abakinnyi bose y’iyi filime, abakunda kuko “bose ni abahanga mu mikinire yabo”.

Saranda avuga ko nta ‘Role model’ wihariye afite muri sinema ahubwo ko buri muntu wese ari icyitegererezo kuri we “kuko bose mbigiraho byinshi bitandukanye cyane ko baba bafite 'character' zitandukanye. Bimpa kwiga nkamenya”.


Saranda ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane


Aherutse gusoza Kaminuza mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo


Yiyemeje guhumuriza abari mu bibazo bitandukanye binyuze mu busizi


Avuga ko yamaze gukira ibikomere yahuye nabyo mu mezi 8 ashize


Ni umuhanga cyane muri sinema ndetse benshi bamufatiraho icyitegererezo


Saranda ubwo yashyikirizwaga impano y'igihangano yakorewe na Cedric Artist 


Saranda na Tessy ugaragara muri iki gisigo basanzwe ari inshuti magara

REBA HANO INTEGUZA Y'IGISIGO SARANDA AZAJYA ASOHORA BURI WA GATATU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND