RFL
Kigali

#NTARUNGU! Injira mu cyumweru cy’akazi wumva indirimbo nshya z’abarimo Bruce Melodie, B Threy, Christopher, Marina na Kenny Sol-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/09/2022 15:03
0


Mu mpera z’iki cyumweru gishize, mu Rwanda hasohotse indirimbo nshya zitandukanye z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina mu myidagaduro.



Nyuma y’akaruhuko kuri bamwe na Weekend yo kuryoshya ku bandi, abantu benshi bakenera gutangirana akazi n’indirimbo nshya ziba zasohotse. Ibi bigerwaho bakora ibikorwa byinshi biruhura umutwe birimo no kumva umuziki, nka kimwe mu bintu bizwiho kugira uruhare rufatika mu gufasha abantu kuruhuka mu gihe bahuye n’akazi katoroshye cyane ko aba ari kuwa mbere.

Bitewe n'uko Weekend iba yabaye ndende kuri bamwe ntibabashe gutera akajisho ku mbuga nkoranyambaga ngo bumve cyangwa ngo barebe indirimbo nshya zasohotse, niyo mpamvu inyaRwanda.com yaguteguriye #NTARUNGU.

"Hashtag" ya Christopher

Hashize iminsi itatu gusa Christopher, asohoye indirimbo Hashtag. Kuva iyi ndirimbo yasohoka, yamaze kwerekana uwo Christopher ari we nyuma yo gusohora indirimbo eshatu zose zikakirwa mu buryo budasanzwe kuva yagaruka. Kugeza ubu iyi ndirimbo ye imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 300, ikaba imaze gushyirwaho ibitekerezo (Comments) birenga 1,500 by’abayikunze.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA CHRISTOPHER HASHTAG

"Urabinyegeza" Bruce Melodie

Igitangaza nk’izina rye, ubwo turavuga Bruce Melodie kizigenza mu muziki nyarwanda, ni umwe mu bihariye ibyiza n’igikundiro babikesha umuziki mwiza, akaba yariyemeje kuticisha irungu abakunzi be aho adasiba kubaha indirimbo nshya. 

Mu minsi micye ishize yahuriye n'ibihe bikomeye i Burundi aranafungwa, ariko akimara gufungurwa ahita akora igitaramo cy'amateka. Icyo gitaramo cyakurikiwe n'indirimbo nshya.

Mu gihe gito yamaze muri icyo gihome yahandikiye indirimbo y’ibyo yahaboneye, ndetse imaze gukundwa cyane n'abarenga ibihumbi 180, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1400.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA BRUCE MEOLODIE URABINYEGEZA

"Bikaze" ya B Threy

B Threy cyangwa se Boss Mukuru wamamaye mu itsinda rya KinyaTrap, ni umuraperi ukunzwe ndetse ubimazemo n’igihe. Afite indirimbo nshya "Bikaze" iri mu zakiriwe neza.

Mu bihe bishize, uyu muhanzi yafashe rutemikirere yekerekeza muri Uganda, ahakorera iyi ndirimbo yise "Bikaza". Yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo iri kuri Mixtape ya "Muheto wa mbere" ndetse akaba ari gutegura ibindi bintu bishya bizanyura buri umwe.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA B THREY BIKAZE


"Aruta bose" - Charles Kagame Ft Savant Ngira

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Charles Kagame, uherutse kurushinga mu birori byabereye muri Kenya no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya "Aruta bose" yakoranye n'umuramyi Savant Ngira. Charles Kagame yamamaye cyane mu ndirimbo yise "Amakuru" yaryoheye benshi kuva akiyisohora kugeza n'uyu munsi.

REBA HANO INDIIRMBO "ARUTA BOSE" YA CHARLES KAGAME FT SAVANT NGIRA


"Ok" ya Lil John afatanyije na Marina

Muri iki cyumweru gishyize kandi hasohotse indirimbo yiswe Ok, imaze kujya mu mitwe y’abatari bake. Imaze kurikoroza ndetse ivugisha abatari bake bitewe n’icyanga cyayo ku wuyumva. Iyi ndirimbo yakozwe na ProduceR Lil John ndetse aba ari nawe uyiririmbamo mu ijwi ryuzuye ubuhanga, afatanyije na Marina umwamikazi w’ijwi wongeyemo icyanga muri yo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA LIL JOHN NA MARINA OK

"Quality" ya Kenny Sol na Double Jay

U Rwanda n’u Burundi nka bimwe mu bihugu bihuje ururimi, byongeye guhuzwa ndetse bihurira ku rurimi mu ndirimbo z’abahanzi bo mu bihugu byombi ari bo Kenny Sol na Double Jay. Iyi ndirimbo bakoranye yuje ubwiza ubuhanga n’igikundiro. Ni indirimbo bigaragara ko ifite amashusho ahenze ndetse biha agaciro gakomeye cyane Kenny Sol ukomeje kuba impirimbanyi y’iterambere rya muziki nyarwanda.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA KENNY SOL NA DOUBLE JAY OK

"Kigali" ya Nel Ngabo

Nel Ngabo waraye yerekanye ubuhanga mu bitaramo ari gukorera muri Amerika no muri Canada, yongeye kurikocora mu ndirimbo Kigali, ihamya ubudahangarwa mu miririmbire by’uyu muhanzi. Iyi ndirimbo ye imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 50. Ni imwe mu ndirimbo nziza ushobora kumva ndetse ikaba ari indirimbo wumva inyigisho zayo ushobora kugenderaho.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA NEL NGABO KIGALI


"Imbere" muri njye ya Oda Paccy

Oda Paccy agize atya aragarutse nyuma y’igihe ijwi rye ritumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, azana indirimbo iri mu njyana neza neza isa n’iyo abantu bamukundiyeho. Uyu mwamikazi w’injyana ya Hiphop yagaragarijwe igikundiro abwirwa ko yari akumbuwe cyane. Mu masaha macye amaze asohoye iyi ndirimbo, yakuriwe ingofero ku bw'iyi ndirimbo igaragaramo Mwiseneza Josiane.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA ODA PACCY IMBERE MURI NJYE

"Bodidi" ya Babo

Iminsi itatu ishize yihariwe no gusohorwamo indirimbo nshya, Babo yasohoyemo iyitwa Bodidi ifite amashusho ari ku rwego ruhambaye mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga ni imwe mu nziza ushobora kumva mu gihe uri mu kazi ndetse unawunyuka, na cyane ko ari indirimbo y’umuhanzikazi uri kwinjizamo abantu ibikorwa byiza.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA BABO BODIDI

"Touch The Sky" (EP) ya Ariel Wayz

Reka tuvuge ku muzingo mushya wa Ariel Wayz yise Touch The Sky. Ushobora kuwumva wose bitewe n’uko ari mwiza. Indirimbo ziriho ni esheshatu. Ni umuzingo witondewe kugira ngo wengeke. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Ariel Wayz yashimye abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange uburyo bamaze kwakira iyi Ep ye nshya.

KANDA HANO UREBE EP YA ARIEL WAYZ TOUCH THE SKY

"Ntunkinishe" ya Mani Martin na Bushali

Mani Martin ufatwa nk'mwami w’ijwi yahuje imbaraga n’umwami w’injyana ya KinyaTrap, bakorana indirimbo bise "Ntunkinishe" imwe mu z'amateka kandi zikomeje kwerekwa urukundo. Ni indirimbo yakiriwe neza ndetse ishimwa na benshi bayitaka amashimwe basaba aba bahanzi gukomeza kubaha ibyishimo mu bihe bitandukanye by’indirimbo zabo.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MANI MARTIN NA BUSHALI NTUNKINISHE

"Rwa Hip Hop (Album)" ya Racine 

Racine yakoze mu nganzo asohora umuzimgo witwa "Rwa Hip Hop", imwe muri Album nziza ndetse zifite n'ubusobanuro. Uyu muraperi yahurije abahanzi batandukanye kuri iyi Album maze yerekana ko umuziki akora awushoboye kandi ko adateze gutatira igihango yahawe n'abafana be.

KANDA HANO UREBE ALBUM YA RACINE RWA HIP HOP

"Inshuti yanjye" ya Yverry

Amaze kwibaruka, agira atya amutura indirimbo! Uwo ni Yverry wakoze indirimbo yatuye umugore we. Ni indirimbo yanamwifashishijemo mu mashusho yayo. Yakiriwe neza n’abatari bake, bitewe n’isezerano aba aha umugore we bamwe bati 'natwe ni kuriya twakabikoze'. 

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 120. Ni imwe mu nziza ndetse zumvikanamo amagambo amwe yo mu ndirimbo ya Buravan Malaika aho aba abwira umugore we.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA YVERRY INSHUTI YANGE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND