RFL
Kigali

Ibibi byo kurya inanasi ku buzima bw'umuntu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/09/2022 12:16
1


Uko kurya inanasi bigirira akamaro umubiri, ni nako bigira ingaruka nyinshi ku mubiri. Menya ibibi bituruka ku kurya inanasi.



Abantu benshi bakunda kurya inanasi ku bwinshi cyangwa uko zimeze kose bitewe n’uburyohe zifitemo,  ariko aha twbakusanyirije zimwe mu ngaruka zitari nziza zishobora kugera ku buzima bwa muntu bitewe no kurya inanasi ku bwinshi, cyangwa kunywa umutobe wazo mwinshi.

Dore ibibi byo kurya inanasi ku buzima nk’uko urubuga Sante Plus Mag rwabitangaje:

1. Abantu bagombwa kwirinda kurya inanasi idahiye kuko bitera ibibazo igifu, kikananirwa kubasha gukura intungamubiri mu biribwa umuntu aba yariye.

2. Inanasi ku mwana utarengeje umwaka si nziza na gato kuko ibamo acide citrique, bityo ikaba yabangamira igogora cyane ku bakiri bato.

3. Ku bagore batwite si byiza kurya inanasi ku bwinshi, agasate gato karahagije. Byaragaragaye ko bromelain ibamo iyo ibaye nyinshi, ishobora gutera ibibazo ku mwana batwite.

4. Ku bari gufata imiti ya amoxicillin na tetracycline, ntibyemewe kurya inanasi. Kuyirya byongera ingaruka ziterwa n’iyi miti.

5. Ku bafata imiti ibuza amaraso kuvura nabo ntibyemewe kurya inanasi, kuko nayo ibuza amaraso kuvura. Ni nayo mpamvu bitemewe kuyirya hasigaye ibyumweru bibiri ngo ubagwe.

6. Ku bafata imiti yo mu bwoko bwa benzodiazepine ntibyemewe kuyirya, kimwe no kuyirya wanyoye inzoga byakongerera ‘hangover’.

7. Inanasi ifite igipimo cy’isukari cya 56. Niyo mpamvu umurwayi wa diyabete yemerewe kuryaho gato, mu gihe nta byongera isukari bindi yariye. Kurya nyinshi byatuma agira isukari irenze ikenewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bayigayikijmv@gmail.com9 months ago
    Murakoze kutugezaho ibibi byo kurya inanasi myinshi.bige biba byiza kuyisaranganya na benshi kugira ngo tubone kubyiza byayo





Inyarwanda BACKGROUND