RFL
Kigali

Maniraguha Eloi na Omoro Saniyah bahize abandi muri 'Mako Sharks Sprint Gala' yitabiriwe na Minisitiri Mimosa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:11/09/2022 20:31
0


Abahanga mu mukino wo Koga; Maniraguha Eloi na Omoro Saniyah, bahize abandi mu irushanwa rya 'Mako Sharks Sprint Gala' ikipe ya Mako Sharks yariteguye itwara igikombe.



Kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa ryiswe ‘Mako Sharks Sprint Gala’, aho abakinnyi 154 bo mu makipe 7 yo mu Rwanda bahataniye imidari mu buryo bune bwo koga.

Irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere ryateguwe n’Ikipe ya ‘Mako Sharks’ isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali, hitabira amakipe ya; Mako Sharks Swimming Club, Les Dauphins Swimming Club, Rwesero Swimming Club, CSK Swimming Club, Mount Kenya Swimming Club, Cercle Sportif de Karongi Swimming Club na VJN Swimming Club.

Iri ruhanwa ryatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo, ryatangiye i Saa Tatu za mugitondo (09:00) risozwa i Saa Kumi (16:00) z'umugoroba, nk'uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yaryo.


Abakinnyi bo mu byiciro by'abagore n’abagabo bakinnye mu buryo bw'umwe kuri umwe muri FreeStyle, Breaststroke, Backstroke ndetse no mu buryo bwo kuvanga abakinnyi b'abagore n'abagabo bagize ikipe buzwi nka 'Relay'.

Irushanwa nyirizina ryatangiriye ku cyiciro cy’abakinnyi bari hagati y’imyaka 9-10 aho bakinnye basiganwa ahareshya na metero 25, risorezwa kuri Relay, aho abakinnyi basiganwe intera ihwanye na metero 100 (100m).

Mu cyiciro cy’abagabo, Maniraguha Eloi wa Mako Sharks yahize bagenzibe, mu gihe mu bagore uwahize abandi yabaye Omoro Saniyah nawe ukinira ikipe ya Mako Sharks yakiniraga kuri Pisine ya Green Hills Academy, aho isanzwe ikorera imyitozo.


Maniraguha Eloi

Ku giteranyo cy'amanota y'amakipe, Mako Sharks yahize andi yose yegukana igikombe ifite amanota 3232, ikurikirwa na Cercle Sportif de Karongi yagize amanota 879 mu gihe Vision Jeunesse Nouvelle y'i Rubavu yagize amanota 713 ikegukana umwanya wa gatatu.

Iri rushanwa ryarebwe na Minisitiri wa Siporo, Madame Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, umuvugizi wa Polisi y' u Rwanda, Kabera Jean Bosco n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

CP Bosco Kabera yari ahari



Aganira n'abanyamakuru, Umuyobozi wa Mako Sharks, Bazatsinda James yavuze ko iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kumenya uko urwego rw'abakinnyi b'amakipe yo Koga mu Rwanda ruhagaze, kuko imyitozo yonyine idashobora kwerekana uko umukinnyi ahagaze.

Bazatsinda unasanzwe ari umunyamabanga w'ishyirahamwe ryo Koga mu Rwanda, 'RSF' yashimye ko amakipe yose yitabiriye yagaragaje urwego rwiza, bityo byashimishije abariteguye kuko banabonye abashyigikira abakinnyi barimo abatoza, ababyeyi n'abandi.






Bazatsinda James uyobora Mako Sharks




Min. Munyangaju Mimosa yari ahari

Mako Sharks bishimira igikombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND