Umuhanzi Ruti Joel yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Cyane”, avuga ko ibanjirije isohoka rya album ye ya mbere yakoze mu njyana gakondo.
Uyu muhanzi amaze imyaka umunani ari
mu muziki, ariko yatangiye kuwukora by’umwuga mu myaka itatu ishize ari nabwo izina rye ryakomeye ahanini biturutse ku ndirimbo yacuranzwe cyane, yiharira
telefoni, ubukwe n’ahandi yise ‘Igikobwa’.
Kuwa 10 Nzeri 2022, nibwo
yasohoye iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 02’ yafatiye mu bice
bitandukanye by’u Rwanda nko mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.
Ni indirimbo bigaragara ko yagizwemo
uruhare n’abantu barenga 20, barimo abagaragara amashusho n’abandi barimo
Producer X one the Beat wayikoze mu buryo bw’amajwi, na Olaf Datus wayikoze mu
buryo bw’amashusho (Video).
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe uyu
muhanzi yari amaze amezi ane nta ndirimbo ashyira hanze, ahanini bitewe n’uburwayi ndetse n’urupfu
rwa Buravan babanaga mu inzu imwe.
Yaherukaga gusohora indirimbo yise
‘You’. Ruti Joel yabwiye InyaRwanda ko atekereza kwandika indirimbo ‘Cyane’, yashakaga kumvikanisha ko nta myaka bisaba kugira ngo umuntu abe intore ihamye.
Ashimangira ko yayanditse 'kugira ngo
nereke abantu ko ubutore ntaho buhuriye n'imyaka se cyangwa n'iki'.
Ruti ati “Umwana wese uko yaba angana
kose, ashobora kuba intore nziza. Mu njyana zose akaba intore, ibintu byose
akaba umunyarwanda nyine'.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iyi
ndirimbo ari integuza ya Album agiye gusohora 'mbere y'uko uyu mwaka urangira'.
Album ye yayise ‘Rumata’ izina rye bwite.
Yavuze ko iyi album izaba iriho
indirimbo 10 kandi za gakondo. Ati "Mbafitiye album ya gakondo, ariko iyi
'Cyane' ikaba iri mu njyana nyarwanda.”
Ruti avuga ko iyi ndirimbo iri mu njyana ijya kumera kimwe n’iyo Buravan yakoraga, ataritaba Imana.
Uyu muhanzi
yari amaze igihe ashyize imbere gukora indirimbo, zumvikanisha ko umuco
nyarwanda ukungahaye ku njyana zahiga iz’amahanga.
Ibi byumvikana kuri album ye yise
‘Twaje’ iriho indirimbo nka ‘Big Time’, ari nayo ya nyuma Buravan yashyize hanze
mbere y’uko yitaba Imana.
Ruti Joel ati “Cyane cyane niba
mwabyumvise (Aravuga indirimbo ‘Cyane') ni injyana ijya kumera nk'iyo twakoraga
na Nkongi (Buravan).”
Yungamo ati "Izi ni njyana
nyarwanda turi gukoraho, turi kugerageza gukoraho kugira ngo umuco wa Kinyarwanda
n'umuziki wa Kinyarwanda ugire umwihariko kandi ubashe no kubyinika."
Zimwe mu ndirimbo ze zigize album
zamaze gusohoka, ndetse avuga ko uyu mwaka wa 2022 urangira yayumvishije
abafana be n’abakunzi b’umuziki.
Ruti Joel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Cyane’ iri mu njyana gakondo
Ruti yavuze ko mbere y’uko uyu mwaka
urangira azashyira hanze album ye nshya
TANGA IGITECYEREZO