Kigali

Bizzow Bane akomeje kubanikira! Uko wahesha amahirwe uwo ukunda yo kwegukana miliyoni mu bihembo bya TikTok Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/09/2022 13:15
0


Umusore uzwi ku mbuga nkoranyambaga cyane ku rwa Tiktok rukomeje kwigarurira imitima ya benshi, Bizzow Bane akomeje kwanikira abandi mu matora y’abahataniye ibihembo bya Tiktok Rwanda.



Kuri uyu wa 10 Nzeri 2022, nibwo hafunguwe ku mugaragaro amatora y’abahatanye mu bihembo bya Tiktok Rwanda.

Aya matora amaze amasaha mbarwa afunguye akaba akomeje kwerekana ko ibi bihembo byaje bikenewe, aho abantu bakomeje gutora bifashishije urubuga rwa events.noneho.com.

Umusore witwa Bizzow kugeza ubu akaba ari we uyoboye abandi mu majwi, uretse kandi uwifuza gutora yanyura ku rubuga hari n’uburyo bwo gukoresha kode ariyo *559*60# ugakurikiza amabwiriza.

Uzahiga abandi muri Tiktok Rwanda urubuga rutera ibyishimo benshi kubera ibiruberaho, azahebwa miliyoni 1Frw y’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo kandi no kugirwa Brand Ambssador w’imwe muma kompanyi z’abaterankunga b’ibihembo bizajya bitangwa buri mwaka.

HESHA AMAHIRWE UMUNTU UKUNDA KURI TIKTOK UMUTORA

Reba abahatanye n’uko wabasha kubatora: 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND